Umurwayi wa Marburg yabonetse aho uwa mbere yanduriye

Umurwayi wa Marburg yabonetse aho uwa mbere yanduriye

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umurwayi wa Marburg wabonetse ejo ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, yabonetse ahafatiwe ibipimo by’umurwayi wabonetse bwa mbere mu Rwanda.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ejo ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, yerekana ko hafashwe ibipimo bishya 69 ari na byo byabonetsemo umuntu umwe ufite ubwandu bw’iyi ndwara igiye kuzuza ukwezi itangajwe mu Rwanda.

Mu Rwanda hongeye kugaragara undi muntu mushya wanduye indwara ya Marburg, watumye imibare y’abari kuvurwa izamuka nyuma yo kuva kuri umwe, hatangwa n’ibisobanuro by’uwanduye mushya.

Radio 10 yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yakomoje ku by’umurwayi mushya waraye abonetse. Yagize iti: “Uwanduye mushya yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.”

Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu abamaze gusanganwa iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, ari 64 barimo uyu mushya, ikaba imaze guhitana abantu 15 mu gihe ejo ku wa Kane nta n’umwe yahitanye.

Ku rundi ruhande, abamaze kuyikira ni abantu 46, ikindi nuko ku munsi w’ejo nta n’umwe wakize.

Ibipimo bimaze gufatwa byose hamwe, ni 5,074 birimo 69 byafashwe ku wa Kane ari na byo byabonetsemo umuntu umwe wanduye.

Gahunda yo gutanga inkingo na yo irakomeje, yatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara ya Marburg, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 1,302 barimo 18 bakingiwe ku wa Kane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14