Umurenge Kagame Cup: Amakipe atatu ya Kayonza yegukanye umwanya wa gatatu

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Amakipe atatu yo mu Karere yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup riri gusorezwa mu Karere Ka Musanze kuva kuri uyu wa tariki 14 kugeza ku wa 15 Kamena 2025.

Imikino yabaye ni iya Basketball, Volleyball n’Umupira w’Amagaru yakinwe hashakwa amakipe azakina imikino ya nyuma.

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, Gusabana no kuzamura impano yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, yitabirwa n’Imirenge yose 416 igize Igihugu.

Muri Basketball amakipe yo mu Karere ka Kayonza yegukanye umwanya wa gatatu mu byiciro byombi, aho mu bagabo yatsinze Kicukiro amanota 70-64, mu bagore itsinda Nyamagabe amanota 69-32.

Muri Volleyball, Kayonza kandi yatsinze Rusizi amaseti 3-0 yegukana umwanya wa gatatu mu bagore.

Mu bagore uyu mwanya wegukanywe na Nyanza yatsinze Rutsiro amaseti 3-0.

Mu mupira w’amaguru, Ikipe ya Murunda yo mu Karere ka Rutsiro yatsinze iya Gahara yo mu Karere ka Kirehe ibitego 2-1 yegukana umwanya wa gatatu mu bagore.

Umwanya wa mbere uzahuza Jabana yo muri Gasabo na Mbazi y’i Huye.

Mu bagabo, uyu mwanya wegukanywe n’Ikipe ya Kimonyi yo mu Karere ka Musanze yatsinze iya Bwishyura yo muri Karongi igitego 1-0. Umukino wa nyuma uzahuza Kacyiru yo muri Gasabo na Mahembe y’i Nyamasheke.

Mu mikino ya ½ muri Basketball mu Bagabo, Rutsiro yatsinze Kicukiro amanota 57-51, ni mu gihe Musanze yatsinze Kayonza amanota 74-56. Umukino wa nyuma uzahuza Rutsiro na Musanze.

Mu bagore, Musanze yatsinze Nyamagabe amanota 46-37, ni mu gihe Kamonyi yatsinze Kayonza amanota 63-37. Umukino wa nyuma uzahuza Musanze na Kamonyi.

Muri Volleyball y’abagabo, Ngoma yatsinze Rutsiro amaseti 3-0.

Mu bagore, Gicumbi yatsinze Kayonza amaseti 3-0, mu gihe Ngoma yatsinze Rusizi amaseti 3-0, zombi zisanga ku mukino wa nyuma.

Kayonza yegukanye umwanya wa gatatu muri Basketball y’abagore
Kayonza yegukanye n’umwanya wa gatatu muri Basketball y’abagabo
Kayonza yongeye kwegukana umwanya wa gatatu muri Volleyball y’Abagore
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 14, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE