Umuraperi Zeo Trap agiye gutaramira abazitabira Gen-z Comedy

Umuraperi Zeo Trap agiye gutaramira abazitabira Gen-z Comedy

Umuraperi Francois Byiringiro uzwi cyane nka Zeo Trap ategerejwe muri Genz Comedy aho azataramira abitabiriye ibitaramo bya Gen-z Comedy.

Ni ibyatangajwe na Ndaruhutse Fally Merci usanzwe utegura ibyo bitaramo, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Uretse Merci na Zeo Trap ubwe yatangaje ko azaba ari umutumirwa muri Gen-z yo ku wa 14 Ugushyingo 2024, anasaba abamukurikira kutazabura.

Uwo muraperi atumiwe mu gace k’ibi bitaramo kazwi nka ‘Meet Me Tonight’ aho icyamamare runaka gitumirwa hagamijwe kuganiriza abakiri bato, inzira yanyuze kugira ngo ibyo akora bimuhe umusaruro n’icyo basabwa kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.

Biteganyijwe ko muri Gen-z ariho azanaharirimbira zimwe mu ndirimbo zigize Album ye yise “Ntabwo ANOGA”.

Nyuma ya Gen-Z Comedy, ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, uyu muraperi azataramira muri Kigali Universe, mu gitaramo cyiswe The Keep it 100 Concert.

Zeo trap yamenyekanye mu muziki asohora indirimbo yari asanganywe zirimo iyo yise ‘Akaradiyo’, ‘Si sawa’, ‘Eleee’ n’izindi, abonye abantu bazikunze akora umuzingo we wa mbere (album) yise ‘Abafana ibihumbi ijana’.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40