Umuraperi Shizzo n’umunyamakuru Tessy barushinze (Amafoto)

Umuraperi Shizzo n’umunyamakuru Tessy barushinze (Amafoto)

Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi nka Shizzo AfroPopi n’umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy bakoze ubukwe bashagarwa n’inshuti n’imiryango y’impande zombi.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, aho imihano yo kwiyakira yaberaye kuri Intare Conference Arena bishimangira urukundo rw’aba bombi ndetse batangira urugendo rwo kubana umuryango nk’umugore n’umugabo bihawe umugisha n’Imana n’abantu.

Ni ibirori byabanjirijwe n’ibyo gusezerana imbere y’amategeko mu kuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya tariki 08 Mutarama 2026.

Kuri uyu wa Gatandatu Shizo ajya gusaba no gukwa umukunzi we mu muryango avukamo yashagawe n’ibyamamare bitandukanye birimo umunyamakuru w’imyadagaduro Babu kuri Televisizo Isiba TV, The Real Gasana uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Natinatina’, Jojo Breezy n’abandi benshi.

Ku ruhande rwa Tessy na we yaserukanye n’abarimo Brandy basanzwe bakorana ikiganiro bise This and That, Mutako ukina City Maid n’izindi, umunyamakuru wa RBA, Mushishi Aimé Bauté n’abandi.

Ubwo yari asohotse aje kuramukanya nyuma y’uko imiryango yari imaze guhana umugeni, Tessy yaserutse aririmbirwa ibihozo n’umuhanzi Munganyinka Alouette, mu gihe ibirori byasusurukijwe n’itsinda rya Indashyikirwa Iganze Gakondo.

Shizzo na Tessy biyemeje kubana akaramata
Tessy yashagawe n’ibyamamare birimo abanyamakuru n’abandi
Shizzo yashagawe n’ibyamamare birimo abanyamakuru, ababyinnyi n’abandi
Tessy washagawe n’inshutize yagaragaje ko azi gushayaya
Shizzo na Tessy bahawe urubuga babyina imbyino za kinyarwanda

Amafoto: Olivier Tuyisenge

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42