Umuraperi Malome Vector yapfuye azize impanuka

Umuraperi Malome Vector yapfuye azize impanuka

Umuraperi w’umunyabigwi muri Afurika y’Epfo, Bokang Moleli wamamaye nka Malome Vector yapfuye azize impanuka y’imodoka yabereye mu muhanda N8 mu gace ka Free State muri Afurika y’Epfo

Inkuru y’urupfu rwa Malome Vector yatangajwe n’ubuyobozi bwa Ambitiouz Entertainment yakurikiranaga inyungu n’ubujyanama bw’uyu muhanzi kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati: “N’imitima yuzuye umubabaro, tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’urupfu rwa Malome Vector, witabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Twihanganishije cyane umuryango we ndetse n’abakunzi be muri ibi bihe bikomeye barimo byo kumubura, ni igihombo gikomeye, ruhukira mu mahoro Malome.”

Raporo y’ishami ry’ubuzima yagaragaje ko muri iyo mpanuka abagera kuri batatu bitabye Imana, mu gihe babiri bakomeretse bikomeye bahise bajyanwa mu bitaro aho barimo kwitabwaho.

Umuraperi Malome Vector, azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo Nobody, Lelato, Mango one yafatanyije na Ubuntu band n’izindi.

Yitabye Imana afite imyaka 32 y’amavuko, akaba yaravukiye i Maseru mu murwa Mukuru w’Igihugu cya Lesotho, yari amaze imyaka 20 akora umuziki kuko yawutangiye mu 2004.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mamadu sy

Mimana imwakire mubayo aruhukire mumahoro.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00