Umurage w’u Rwanda 90% uracyari mu bihugu byarukolonije

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Inteko y’Umuco yatangaje ko kugeza ubu u Rwanda rugifite ikibazo cya bimwe mu bigize umurage warwo byasahuwe n’Abakoloni b’Ababiligi n’Abadage kugeza n’uyu munsi bikaba bikimurikwa mu ngoro z’amahanga.

Bivugwa ko muri uwo murage harimo ubitswe mu majwi n’amashusho, imigogo y’abami n’uduhanga tw’Abanyarwanda twatwawe icyo gihe tukaba tukiri mu ngoro ndangamurage y’Abadage bakabaye bari mu Nzibutso z’Amateka y’u Rwanda, n’ibindi.

Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza no kuzirikana Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kubungabunga umurage ushingiye ku majwi n’amashusho kuri uyu wa 27 Ukwakira 2025, Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert yavuze ko hari bike mu byo ibyo bihugu byagaruriye u Rwanda.

Yavuze ko hakiri urugendo rwo kubona umurage wose w’u Rwanda kuko 90% byawo ukuri mu bihugu by’amahanga.

Kugeza ubu Inteko y’Umuco, ifite mu nshingano kubungabunga umurage w’amateka y’u Rwanda, itangaza ko ibitse umurage w’indirimbo 4095 hamwe na filime mbarankuru (Films Documentaire) zigera kuri 20.

Yagize ati: “Mu bubiko bwacu nubwo dufite ibihagije ariko biracyari bike, ibyo dufite twabikuye hanze mu bihugu byadukolonije by’umwuhariko u Bubiligi.

Hari ibyo baduhaye harimo amafoto, indirimbo ziri mu majwi ariko umurage mwinshi w’u Rwanda uri hanze kandi usanga harakiri akazi ko komenya uwo murage uwo ariwo no gushaka ubuhamya ko wavuye mu Rwanda koko kuko bo baracyumva ko ari uwabo.”

Amb.Masozera akomeza avuga ko uburyo bwo gucyura imwe mu mirage ndangamuco y’u Rwanda byari byaratangiye kuganirwaho ndetse bimwe bigeze ku musozo, ariko bikaza kugenda biguru ntege.

Bimwe mu byasahuwe harimo inyandiko, indirimbo, amafoto ndetse n’imibiri y’abamwe mu bakurambere b’u Rwanda bakaba baraganiriye ku u Rwanda rwabihabwa, kandi ngo nta gucogora bazakomeza gusaba ko bigarurwa mu gihugu.

Intebe y’Inteko Amb. Masozera, yakomeje ahamagarira Abanyarwanda bakibitse umurage w’amajwi n’amashusho kuwurinda kwangirika bakawujyana mu bubiko bw’Igihugu.

Yagize ati: “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko amakuru yose waba ugifite ajyanye na bwa bukasete bwa kera bwashyirwagaho indirimbo, cyangwa ibyo twitaga ibisahane (Disc) bamenye ko uwo murage uri mu kaga kandi hano mu bubiko bw’Igihugu dufite uburyo bwo kubyakira kandi bikabikwa neza.”

Turakangurira buri wese uwufite kuwuzana; ikindi kintu nongeraho ni uko inzego za Leta atari zo zishinzwe kuwubungabunga n’undi wese ubishaka yaza agahugurwa uko yawibikira niba adashoboye kuwuzana mu Nteko y’Umuco ariko ukabikwa neza mu nyungu z’Abanyarwanda bose.”

Uretse uwo murage uri mu mahanga Amb Robert Masozera agaragaza ko hari n’undi wangiritse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukabura burundu.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage w’amajwi n’amashusho ndetse n’inyandiko, bisigaye bibikwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, hagamijwe kurushaho kuwubika neza kandi byizewe, kugira ngo bizafashe Abanyarwanda bazabaho mu binyejana bizaza kuzamenya amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda bo hambere.

Umunsi Mpuzamahaga wahariwe kuzirikana Umurage w’Amajwi n’Amashusho mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya Gatanu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.

Inteko y’Umuco ivuga ko nubwo hari Umurage bamaze kubona hakiri urugendo kuko 90% byawo ukiri mu bihugu byakolonije u Rwanda
Amb. Robert Masozera yahamagariye abagite umurage w’amajwi n’amashusho kuwujyana mu bubiko bw’Igihugu kuko wangirika vuba
U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no kubungabunga amajwi n’amashusho
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 27, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE