Umunyarwenya Teacher Mpamire yemeje kuzataramira i Kigali

Umunyarwenya Teacher Mpamire yemeje kuzataramira i Kigali

Umunyarwenya Herbert Mendo Ssegujja uzwi nka Teacher Mpamire ukomoka muri Uganda mu Kinyarwanda cyiza yatangarije abakunzi be ko azataramira i Kigali muri uku kwezi.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Teacher Mpamire yakoresheje Ikinyarwanda gitomoye asaba abamukunda kutazabura mu gitaramo cy’urwenya gisanzwe cyizwi nka Gen-z Comedy show giteganyijwe tariki 25 Nyakanga 2024.

Yagize ati: “Rwanda, ese mwiteguye ishuri? Mwagiye mubaza ngo ni ibiki bitagenze neza. Noneho, mwarimu Mpamire azagira ishuri i Kigali ku itariki 25 Nyakanga 2024. Muzaze twige maze tubyine intsinzi.”

Teacher Mpamire asanzwe azwi cyane mu mashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho aba agaragara mu muhanda akabaza abantu batandukanye ibibazo bitandukanye, hagamijwe guseka, kwishima ndetse no kwiga, kuko agenda agaragaza n’ibisubizo bya nyabyo.

Ubusanzwe ibitaramo bya Gen-z Comedy biba buri wa Kane aho bamwe mu banyarwenya babarizwa mu itsinda rya Gen-z ari bo bahabwa urubyiniro ngo basetse abitabiriye igitaramo, bitandukanye n’igitaramo giteganyijwe tariki 25 Nyakanga 2024 kuko cyo hazaba harimo n’abanyarwenya bazwi kandi bakunzwe muri Uganda.

Mu gushaka kumenya umwihariko w’icyo gitaramo Imvaho Nshya yaganiriye na Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura ibyo bitaramo, yavuze ko ari mu rwego rwo kubyina intsinzi y’Umukuru w’Igihugu.

Ati: “Nk’urubyiruko twishimiye intsinzi y’Umukuru w’Igihugu,  nk’aba Gen-z  twahisemo gutegura igitaramo, hanyuma tukifatanya n’abanyarwenya bo mu mahanga, tukifatanya mu gusetsa abantu tubaha ibyishimo tunishimira intsinzi”.

Uretse Teacher Mpamire, undi munyarwenya uzagaragara muri icyo gitaramo ni Hilary Okello uzwi cyane nka Dr Hilary Okello, nawe wo mu gihugu cya Uganda.

Uretse aba banyarwenya bo muri Uganda biteganyijwe ko bazafatanya n’abanyarwenya basanzwe biganjemo abo muri Gen-z comedy, barimo Muhinde,Lumi, Amassaderi w’abakonsomateri, Dudu n’abandi.

 Si ubwa mbere Dr Hilary Okello agiye gutaramira mu Rwanda, kuko yaherukaga gutaramira i Kigali tariki 21 Werurwe 2024, mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ibitaramo bya Gen-z comedy byari bimaze bitangiye, mu gihe Teacher Mpamire yaherukaga tariki 9 Werurwe 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14