Umunyarwenya Seyi asanga Perezida Tinubu atari we zingiro ry’ibibazo bafite

Umunyarwenya Seyi asanga Perezida Tinubu atari we zingiro ry’ibibazo bafite

Umunyarwenya Oluwaseyitan Aletile uzwi cyane nka Seyi Law, asanga ko Bola Tinubu atari we zingiro ry’ibibazo biri muri Nigeria, kuko byatejwe na Leta yamubanjirije ya Buhari Muhammud waranzwe n’ubutegetsi bw’akajagari.

Seyi Law avuga ko Perezida Tinubu yafashije Nigeria gukemura ibibazo by’akajagari byarangwaga muri guverinoma y’ubutegetsi bwamubanjirije, ahubwo agasanga Tinubu yafasha Nigeriya gutera imbere.

Yifashishishije urubuga rwe rwa X, Seyi yanditse amagambo avuga ko ikosa Tinubu yakora ari ukongera kwemerera Buhari kongera gutegeka Nigeria.

Yagize ati: “Kimwe mu binshimisha n’uko ntigeze ntora Buhari igihe icyo ari cyo cyose, nyakubahwa icyatumye wibasirwa cyane muri iyi minsi ni ukubera ko wemereye Buhari agategeka Nigeria igihe kirekire, kuko ibibazo byose turimo kunyuramo byatewe n’akajagari yasize.”

Arongera ati: “Warakoze cyane guhagarika ibibazo byari biri mu ivunjisha byari byarahombeje benshi muri twe no kugabanya igiciro cya lisansi. Noneho, komeza uduhe politiki nziza izamura imibereho yacu.”

Seyi avuga ko Tinubu adakwiye gukangwa n’ababashuka bakanatera inkunga urubyiruko ngo rwigaragarambye, ko ahubwo akwiye kuganira n’urubyiruko bakarushaho kumva uruhare rwabo mu kwiyubakira Igihugu.

Ibyamamare bitandukanye n’abaturage muri rusange bamaze iminsi binubira ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro bya lisansi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  3. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  4. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  5. Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw  19 Ukwakira 2026 Saa 15:22