Umunyarwenya Amooti yahishuye ko yabanje kuba umuraperi

Umunyarwenya Amooti yahishuye ko yabanje kuba umuraperi

Umunyarwenya ukunzwe mu gihugu cya Uganda Allan Mujuni uzwi cyane nka Amooti yahishuye ubuzima bwe bwa mbere y’uko yinjira mu rwenya, avuga ko yabanje kuba umuraperi kandi ko mu gihe cyose amaze akora urwenya atinjije amafaranga menshi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Amooti yabwiye abamukurikira ko mbere yari umuraperi, anahishura ko rwari urugendo rutoroshye.

Yagize ati: “Mwari muzi ko natangiye ndi umuraperi nkoresha izina rya Bugy Wugi, rwari urugendo rurere kandi rutoroshye.”

Uyu munyarwenya umaze imyaka 25 muri uwo mwuga, avuga ko nubwo nta mafaranga menshi yarukuyemo ariko arukunda.

Ati: “Mu myaka 25 maze nkora urwenya ni ukuri nta mafaranga menshi ninjije, ariko ndabikunda sinabireka kandi mboneyeho umwanya wo gushimira abagiye bantumira ngo mbaterere urwenya mu bitaramo bitandukanye.”

Biteganyijwe ko Amooti azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 amaze akora urwenya mu gitaramo kizabera muri UMA Show ground iherereye i Lugogo tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40