Umunyamakuru wo mu Rwanda yahembewe gushyigikira ba rwiyemezamirimo muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 16, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Dusabemungu Ange de la Victoire, ni umwe mu banyamakuru batsindiye ibihembo by’Intwari Nyafurika mu Bucuruzi (Africa’s Business Heroes/ABH) kubera uruhare bagira mu gushyigikira iterambere rya ba rwiyemezamirimo ku mugabane w’Afurika.

Dusabemungu ni umwanditsi  mukuru akaba n’umwe mu bashinze Ikinyamakuru TOP AFRICA NEWS cyandika mu rurimi rw’icyongereza, akaba amaze imyaka 11 mu mwuga w’itangazamakuru aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

Igihembo yahawe uyu munyamakuru ku rwego rw’Afurika cyatanzwe n’Ikigo APO Group kiza mbere mu gutangaza ibikorwa by’amarushanwa ya ABH, hagamijwe gushimira abanyamakuru batanga umusanzu ukomeye mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo no gushishikariza urubyiruko kwihangira umurimo ku mugabane w’Afurika.

Amarushanwa ya ABH muri uyu mwaka yitabiriwe na Albert Munyabugingo uyobora akaba mu bashinze ikompanyi Vuba Vuba Africa Ltd igeza ku bakiliya amafunguro n’ibindi bicuruzwa, yaje muri ba rwiyemezamirimo 10 beza bo muri Afurika

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Dusabemungu yavuze ko ashimishijwe n’igihembo yahawe, ashimangira ko bimutera imbaraga zo kurushaho gukora cyane kandi akanoza umurimo, ari na ko yubahiriza amahame y’itangazamakuru.

Yagize ati: “Kuba mpawe iki gihembo biranshimishije cyane kandi ni ikimenyetso cy’uko ibyo dukora bifasha benshi no mu buryo tutazi. Njye nandika nshyigikira ba rwiyemezamirimo ngo batere imbere, kuko niyumvisha neza ko iterambere ryabo ari iryanjye n’abazankomokaho.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda kimwe n’Afurika muri rusange, buri wese ahora ashaka iterambere, ari na yo mpamvu abanyamakuru na bo bakenera iryo terambere kandi bakananyurwa n’ibihembo bahabwa.

Yavuze ko gushyigikira abagera ku iterambere, abahanga ibishya n’abandi bose biri mu nshingano z’abanyamakuru bakoresha ijwi ryabo rigera kure kuko ari ubutegetsi bwa kane.

Yakomeje agira ati: “Iki gihembo rero ni igihamya ko uruhare rw’umunyamakuru ari ntagereranywa mu iterambere rya muntu n’ibikorwa ku Isi yose muri rusange.”

Mu bandi baherutse gushima umusanzu w’uwo munyamakuru harimo Umuyobozi wa Banku y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) Kampeta Pitchette Sayinzoga, ubwo yashimaga uruhare rwa TOP AFRICA NEWS mu kumenyekanisha impapuro mpeshamwanda ziherutse gushyirwa ku isoko.

Dusabemungu yagize ati: “Iyo ibi byose bitunyuze mu matwi no ku mutima biba byiza kurushaho, bityo natwe nk’abanyamakuru tugaharanira guhoza imbere ubunyamwuga mu mirimo yacu ya buri munsi.”

Mu bandi banyamakuru bahawe ibihembo harimo Doaa Abdel Moneim wahagarariye Afurika y’Amajyaruguru akaba akorera ikinyamakuru Ahram Online, Asanda Beda wahagarariye Afurika y’Amajyepfo akaba akorera ikinyamakuru SABC, Juliana Olayinka wahagarariye Afurika y’Iburengerazuba, Nana Kamsu Kom wahagarariye Afurika yo Hagati na Hadassah Egbedi wandikira ikinyamakuru Ventures Africa wahawe igihembo nyamukuru.

Dusabemungu Ange de la Victoire yabaye umwe mu banyamakuru b’Afurika bashimiwe gushyigikira ba rwiyemezamirimo

Amarushanwa y’Intwari Nyafurika mu Bucuruzi (ABH) ni gahunda yatangijwe mu mwaka wa 2019 iterwa inkunga n’Umuryango Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthrophy by’Umuherwe Jack Ma.

Intego yayo ni ugukomeza gushyigikira no gufasha ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika binyuze muri gahunda zinyuranye.

Mu myaka itanu ishize, iyo gahunda imaze kwitabirwa n’abarenga 100,000 baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika, hakaba hamaze abatandukanye muri bo bahabwa inkunga y’amafaranga, amahugurwa, ubujyanama no guhuzwa n’abandi ba rwiyemezamirimo.

Nicolas Pompigne-Mognard, Umuyobozi Mukuru wa APO Group akaba ari na we wayishinze, yashimye abatsindiye ibihembo ku bw’inkuru banditse mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati: “Tubikuye ku mutima turahimira umusanzu w’abanyamakuru mu gushyigikira abihangira imirimo muri Afurika. Inkuru zabo zatanze urumuri ku bikorwa by’indashyikirwa bya ba rwiyemezamirimo ku mugabane wacu, bikaba binatera imbaraga abanda bagatinyuka kugera ikirenge mu cyabo.”

Yakomeje agira ati: “Twifatanyije mu munezero n’abegukanye ibihembo muri gahunda yo gushimira abanyamakuru bakoze umurimo w’indashyikirwa mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo ku mugabane w’Afurika.”

Biteganyijwe ko abatsindiye ibihembo bose bazahurira i Kigali mu cyumweru gitaha, aho bazitabira ibirori byo kubashimira imbonankubone mu Nama ya ABH ya 2023.

Ibyo birori byitezwe kubera muri Kigali Convention Center tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo, ari na ho hazaba hizihirizwa isabukuru y’urugendo rw’imyaka itanu rwo gushyigikira ba rwiyemezamirimo.

Azaba ari n’amahirwe yo guhuriza hamwe ababarizwa mu ruhererekane rwo guhanga imirimo ku mugabane w’Afurika, hakazanatangarizwa ba rwiyemezamirimo 10 ba mbere babaye Indashyikirwa kurusha abandi muri uyu mwaka.

Yandika cyane no ku mihindagurikire y’ibihe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 16, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE