Umunyamakuru Habababyeyi Pascal wakoreraga Radio&TV10 yitabye Imana

Umunyamakuru Habababyeyi Pascal wakoreraga Radio&TV10 yitabye Imana

Umunyamakuru wakoreraga Radio/TV10, Pascal Habababyeyi, yitabye Imana.

Habababyeyi yakoraga ikiganiro buri Cyumweru kuri Radio na TV 10 cyitwa Ahabona gisesengura amakuru yaranze icyumweru.

Amakuru yatangajwe mu bitangazamakuru no ku mbuga nkorambaga agaragaza ko Habababyeyi ku wa Gatandatu yajyanywe kwa muganga ari muri koma akaba yahise yitaba Imana.

Inshuti ze za hafi zatunguwe ndetse zinashengurwa n’urupfu rwe zikanemeza ko yari afite ubukwe ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye itangazamakuru ko aya makuru yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ashinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yavuze ko amakuru y’ibanze yabonye ariko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio 10 & TV10, bakoranaga ikiganiro yavuze ko nyakwigendera yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana anahamya ko yari afite ubukwe vuba aha.

Ati “Inkuru babimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari afite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.”

Mutuyeyezu asobanura Habababyeyi nk’umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi.

Ati “Buriya ikiganiro dukora cyitwa Ahabona, cyagarutse ari njye na we tukigaruye, kuva mu 2018, hari hashize imyaka itandatu tugikora kidasiba.”

“Nta mezi menshi yari ashize ageze muri CHUK, kuko mbere yakoraga mu Bitaro bya Rutongo ashinzwe Inozamubano. Hari hashize amezi make abonye akazi nk’ushinzwe Itumanaho kuri CHUK.”

Yakomeje agira ati: “Ni we mwana w’umuhungu nyina ayari afite, bari babiri we na mushiki we. Ni inkuru y’urupfu yambabaje.

Twakoranaga ikiganiro, tukiganirira, tukarebana umupira, tugasangira, yari umuntu wanjye wa hafi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Mukiza Eric

Aruhukire mu mahoro kandi Imana ikomeze abasigaye.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14