Umunyamabanga Mukuru wa RIB yakiriye Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yakiriye  Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yakiriye Fatmata Lovetta Sesay Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rubinyujije ku rubuga rwarwo rwa X, rwatangaje ko ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira ubufatanye.

Ibiganiro byahuje impande zombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2025 ku cyicari cya RIB ku Kimihurura.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzweho no no gukomeza ubufatanye.”

UNDP ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurwanya ubukene, aho ifasha abantu mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, ibikorwa byo kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka amazu adahumanya ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda, mu 2012 yafashije muri gahunda ya Youth Connekt yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Yaje ari igisubizo ku iterambere rirambye kandi rigera kuri buri wese mu muryango Nyarwanda.

UNDP imaze imyaka hafi 12 ifatanyije na Leta y’u Rwanda indi mishanga binyuze muri gahunda y’imbaturabukungu (UDPRS).

Amafoto: RIB

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14