Umunyabigwi George Foreman yitabye Imana

Umunyabigwi George Foreman yitabye Imana

George Foreman wamenyekanye cyane mu mukino w’iteramakofe, yitabye Imana ku myaka 76 y’amavuko.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, ni bwo umuryango wa Foreman wasohoye itangazo uvuga ko uyu mugabo yasigiye agahinda buri wese nyuma yo kwitaba Imana.

Wagize uti “Hamwe n’agahinda gakomeye, dutangaje ko inshuti yacu George Edward Foreman Sr, yitabye Imana mu mahoro. Yabayeho ubuzima bw’icyizere, ubumuntu kandi ari uw’umumaro.”

Wongeyeho ko uyu mugabo watazirwaga ‘Big George’, yari umuntu w’inyangamugayo kandi ukora byose kugira ngo umuryango we urusheho kumererwa neza.

Foreman yamenyekanye cyane mu mukino wamuhuje na Muhammad Ali mu 1974 i Kinshasa muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu). Uyu ni umwe mu mikino y’iteramakofe utazibagirana mu mateka nubwo yatsinzwe na Ali.

Uyu mugabo watangiye gukina kinyamwuga ku myaka 19, yahise atsinda imirwano 37 yikurikiranya, mu gihe muri rusange yatsinze igera kuri 76 harimo 68 yatsinze ari ‘Knockouts’.

Mu 1968, ku bigwi bye yongeyeho umudali wa zahabu yakuye mu Mikino ya Olempike yabereye muri Mexique muri Amerika y’Amajyepfo.

Yahagaritse gukina Umukino w’iteramakofe mu 1997.

Usibye gukina uyu mukino, uyu mugabo kandi yabaye umubwirizabutumwa mu itorero rya The Church of the Lord Jesus Christ, akaba rwiyemezamirimo mu buryo butandukanye ndetse n’umukinnyi wa filime kuko yagaragaye mu ivuga ku buzima bwe yise ‘Big George Foreman’.

George Foreman yarwanye umurwano w’amateka na Muhammad Ali wabereye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
George Foreman yitabye Imana ku myaka 76
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14