Umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abadepite 53 wamenyekanye

Umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abadepite 53 wamenyekanye

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo byemejwe ko azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo azaba ku wa Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, y’aho batorera.

Ayo makuru yasohoytse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024 uzaba ari umunsi w’itora ry’Abadepite mu nzego zihariye, zirimo Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’iry’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Ingingo ya 4 y’iri Teka rya Perezida ivuga ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, y’aho kwiyamamaza bibera.

Ku bakandida batorwamo Perezida wa Repubulika n’abatorwamo Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki no ku bakandida biyamamaza ku giti cyabo, igikorwa cyo kwiyamamaza gisozwa ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, y’aho kwiyamamaza bibera hanze y’u Rwanda; ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu; mu gihe ku bakandida batorwamo Abadepite n’inzego zihariye, igikorwa cyo kwiyamamaza kizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Abashinzwe gushyira mu bikorwa iri Teka ni Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisitiri w’Urubyiruko na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Soma Iteka rya Perezida ryose:

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49