Umunsi Loni yimurira intumwa yayo yihariye muri Kenya nk’ikimenyetso cyo gutererana Abanyarwanda

Umunsi Loni yimurira intumwa yayo yihariye muri Kenya nk’ikimenyetso cyo gutererana Abanyarwanda

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi 44 itangiye, tariki ya 21 Gicurasi 1994, Abatutsi hirya no hino bakomeje kwicanwa ubugome bw’indengakamere mu gihugu.

Kuri uwo munsi muri Gicurasi 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni, yimuriye i Nairobi muri Kenya, Jacques Roger Booh-Booh wari usanzwe ari intumwa ye yihariye mu Rwanda, ibyagaragazaga gutererana Abanyarwanda k’Umuryango w’Abibumbye Loni.

Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Masango ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, barishwe.

I Ruzigabirenge muri Karambi hiciwe Abatutsi benshi abandi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Muri centre yo ku Muremure (Ruhango), mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hiciwe Abatutsi benshi abandi bajugunywa mu mugezi wa Nyabarongo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22