Umukozi w’u Buyapani yibiwe mu Bushinwa telefone ibitse amabanga ya nikeleyeri

Umukozi w’u Buyapani yibiwe mu Bushinwa telefone ibitse amabanga ya nikeleyeri

Umukozi w’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe ingufu za nikeleyeri (The Nuclear Regulation Authority,NRA) yibiwe mu Bushinwa telefone y’akazi yari ibitse amakuru y’ibanga y’icyo kigo,nkuko ibitangazamakuru by’u Buyapani byabitangaje.

Kuri uyu wa Gatatu, BBC yatangaje ko iyo telefone yayibiwe mu rugendo yari yagiriye mu mu Bushinwa ku wa 03 Ugushyingo 2025, ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Shanghai, ikabura ari gusakwa n’inzego z’umutekano.

Nyuma yuko ayo makuru amenyekanye ngo abashinzwe umutekano bagerageje kuyishakisha ariko ntiyaboneka.

Nubwo NRA itaratangaza niba amakuru yari muri iyo telefone yarasohotse hanze cyangwa ngo yoherezwe ahandi hantu, ariko yategetse abakozi bayo kutajyana telefone z’akazi mu ngendo z’amahanga kugira ngo hirindwe ko amakuru y’ibanga yajya hanze.

Iyi telefone yibwe mu gihe u Buyapani bwasubukuye gahunda kongera gufungura zimwe mu nganda za nikeleyeri zari zarahagritswe mu myaka yashize.
Si ubwa mbere abakozi b’icyo kigo bandarika amakuru y’ibanga kuko mu Ugushyingo hari umukozi wakoze kopi nyinshi z’ibanga azishyira ku meza, mu gihe no mu mwaka wa 2023, umwe mu bakozi bacyo yabuze inyandiko nyinshi z’ibanga nyuma yo kuzirambika hejuru y’imodoka ikagenda.

Mu 2011, nibwo u Buyapani bwategetse ko inganda z’ingufu za nikeleyeri zihagarikwa bitewe n’ingaruka zagize ku bantu n’ibintu nyuma y’umutingito ukomeye wari ku kigero cya 9 wanateje tsunami, kugira ngo hakorwe igenzura rikomeye ry’umutekano, hashyirweho n’amategeko mashya agenzurwa na NRA, ariko kuva 2015 zimwe zatangiye gukomorerwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42