Umukozi w’Ibiro by’abinjira n’abasohoka muri USA yishe umuntu biteza imyigaragambyo

Umukozi w’Ibiro by’abinjira n’abasohoka muri USA yishe umuntu  biteza imyigaragambyo

Imyigaragambyo yadutse mu mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko umukozi w’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka,(ICE) yishe arashe umugore w’imyaka 37 witwa Renee Nicole Good.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abakozi ba ICE baza hafi y’imodoka y’uwo mugore yari iri mu muhanda, agahita ashaka kuyitwara umwe muri bo ahita amurasa amasasu abiri.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Amerika, Kristi Noem yavuze ko Renee Nicole Good yarashwe ku wa 07 Mutarama 2026, ubwo yashakaga kugonga abakozi ba ICE n’ubwo hari bamwe mu babonye ibyo biba bahakanye ayo makuru bakemeza ko abo bakozi bamukoreye urugomo.

Abakozi amagana ba ICE boherejwe i Minneapolis mu rwego rwo guhangana n’abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abigaragambyaga basabye abakozi ba ICE kubavira mu mujyi nubwo Kristi Noem yavuze ko ibikorwa bya ICE muri Minneapolis bizakomeza, kandi FBI iri gukora iperereza kuri ibyo bikorwa.

Umukozi w’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka,(ICE) muri Amerika yishe arashe umugore w’imyaka witwa Renee Nicole Good
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43