Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe muri Werurwe 2025

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe muri Werurwe 2025

Urwego rutegura Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” rwimuye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports ushyirwa ku munsi wa 20.

Ibi bikubiye ku ngengabihe ivuguruye ya Shampiyona y’u Rwanda uru rwego rwahaye amakipe yose kugeza Shampiyona ya 2024-25 irangiye muri Gicurasi 2025.

Ku ikubitiro uyu mukino wari washyizwe ku munsi wa 27 tariki ya 10 Gicurasi 2025.

Ingengabihe Nshya yashyizwe hanze yerekanye ko uyu mukino wimuwe ugashyirwa ku munsi wa 20 aho uzakinwa ku wa 9 Werurwe 2025, saa cyenda z’amanywa kuri Stade Amahoro.

Amakuru avuga ko Rwanda Premier League yakoze ibi mu rwego rw’ubucuruzi aho igira ngo aya makipe yombi afite abafana benshi mu Rwanda ahure hakirimo ikinyuranyo cy’amanota make hagati y’ikipe imwe n’indi ubundi umukino ugire imbaraga n’agaciro.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi mu Ukuboza 2024 warangiye banganyije ubusa ku busa.

Kugeza ku munsi wa 18 wa Shampiyona Rayon Sports ni yo iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 41 irusha APR FC ya kabiri amanota ane.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe ku wa 9 Werurwe 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Tuyihimbaze Egide

Mutakoze cyane nonese umunsi wa 27 wasibyuranijwe nowadays 20?

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42