Umujyi wa Kigali uraburira abanduza imihanda

Umujyi wa Kigali uraburira abanduza imihanda

Umujyi wa Kigali uzwi ku rwego Mpuzamahanga kuba icyitegererezo mu gusa neza by’umwihariko, urasaba abakoresha imihanda gukomeza kuyigirira isuku.

Umujyi wa Kigali ukaba uburira buri wese kwitwararika ku isuku y’umuhanda aho kugerwaho n’ibihamo biteganywa n’amategeko.

Mu butumwa wanyujije kuri x, uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda, bikaba bireba umuntu ku giti cye, abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira ku ishansiye (chantier), ibirombe n’ahandi.

Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.

Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.

Umujyi wa Kigali ukomeza utangaza ko abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14