Umuhanzi Gogo yitabye Imana

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo wamenyekanye ku ndirimbo ‘Blood of Jesus’ yitabye Imana.
Ni inkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025.
Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yitabye Imana ubwo yari muri Uganda aho amaze iminsi akorera umurimo w’ivugabutumwa.
Ni inkuru yahamijwe na Bikem wa Yesu wari ushinzwe itangazamakuru rya Gogo wabihamije yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Yanditse ati: “Ruhukira mu Mahoro Gogo. Mbega inkuru mbi, Mana nkomereza umutima.”
Bikem yari kumwe na Gogo muri Uganda kuko yari yamuherekeje mu ivugabutumwa yakoraga abinyujije mu kuririmba mu bitaramo bitandukanye.
Gogo yitabye Imana afite imyaka 27 kuko yavutse mu 1998, avukira mu Karere ka Rwamagana, aza kumenyekana mu 2024, ku ndirimbo ye yise ” Blood of Jesus”
