Umunya Senegal yegukanye igikombe cya CASP uko byagendekeye umunyarwanda waryitabiriye

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 4, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Mu mugoroba wo ku wa 02 Ukuboza 2023, mu Mujyi wa Bamako muri Mali hasojwe irushanwa Nyafurika ry’ubusizi ‘Coupe d’Afrique de Slam Poésie’ rizwi cyane nka CASP, ryabaga ku nshuro ya gatatu.

Wari umugoroba w’ibyishimo ku Banyasenegale, nyuma y’uko umusizi ukomoka muri iki gihugu William Mendy yari amaze kwegukana iki gikombe.

Umunyasenegale William Mendy yahigitse abarimo umusizi w’Umunyarwanda

Umunyasenegale William Mendy yahigitse abarimo umusizi w’Umunyarwanda Aristide Ndahayo watangiranye n’iri rushanwa.

Ku nshuro ya mbere ryabereye muri Tchad mu mwaka wa 2018 ryegukanwa na Nyakwigendera Al Faruq wo muri Senegal.

Mu 2022 ryabereye muri Ethiopia mu ntangiriro ryegukanwa n’umunya Guinea, El Hadji Omar Balde.

Uko byagendekeye umusizi wari uhagarariye u Rwanda

Tariki 10 Gicurasi 2023 ni bwo Ambasaderi w’iri rushanwa mu Rwanda Muhire Emmanuel ‘Lakhpin’ yatangaje ko umusizi Aristide Ndahayo ari we uzahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’Ubusizi ‘CASP’.

Ndahayo ni umusore ukiri muto, wigaragaje cyane mu busizi akora mu buryo bwa ‘Poetic Documentary’ (Kuvanga imivugo n’ibyegeranyo) ufite inzozi zo kugeza ubuvanganzo nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ibi ngo abikora anyuze mu mushinga yise ‘Kinyafurika Worldwide’. Ni umushinga byitezwe ko azamurikira abatuye Umugabane w’Afurika umwaka utaha 2024.

Mu kiganiro yahaye ImvahoNshya, umusizi Ndahayo yavuze ko igihe byatangazwaga ko ari we uzahagarira igihugu mu busizi, yahise abona ko inzozi ze zigiye kuba impamo.

Ati: “Byari ibintu bidasanzwe kumva ko ngiye guhagararira igihugu ku ruhando mpuzamahanga. Niyumvisemo undi muntu wundi utari njye ariko byagombaga kubaho kuko ni inzozi narose kuva kera.

Numvaga ko igihe kigeze ngo abanyafurika babone neza ubuhanga bw’Abanyarwanda”.

Umuhanzi Aristide Ndahayo, avuga ko irushanwa ryamubereye nk’ikiraro kandi rimuhuza n’abasizi bakomeye ku ruhando nyafurika.

Ku rundi ruhande ntiyabashije kugira amahirwe yo gukomeza guhatana muri iri rushanwa.

Asobanura ko byatewe no kudashyigikirwa ibintu byaje gutuma atabona ubushobozi bwo gukomeza guhatana.

Mu buhamya bwe agira ati: “Guhatana n’abantu nka bariya ni urugamba rutoroshye.

Uba usanga hari byinshi bikenerwa cyane, nk’ubu hari izindi mbaraga nagakwiye kuba nari mfite, uhereye ku gushyigikirwa n’abasizi bagenzi banjye ndetse no gufashwa n’inzego zikurikirana abahanzi.

Ubwabyo byari kumfasha gukora ibishoboka byose nkahatana ndetse nkagera kure hashoboka. Mu by’ukuri navuga ko nisanze ndi njyenyine”.

Tariki 21 Nyakanga 2023, umusizi Ndahayo yatangaje ko atakiri muri iri rushanwa mu gihe ryari rigeze mu majonjora yagombaga kuvamo ibihugu 10 bizakomeza mu nzira y’amarushanwa.

Avuze ko isomo rikomeye yakuye muri aya marushanwa ari uko yasanze abantu bose bubaha u Rwanda, ibintu byanamuhaga icyizere cy’uko azegukana igikombe.

Umuhanzi Ndahayo yatangiye kuvanga imivugo n’ibyegeranyo mu mwaka wa 2019 ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Imvaho Nshya yamenye Amakuru ko Ndahayo ari kwitegura guhagarira u Rwanda mu iserukiramuco rya Slam Standing Ovation rizabera muri Gabon, umwaka utaha.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 4, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE