Umugaba w’Ingabo z’Algeria yakiranywe urugwiro mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’Algeria yakiranywe urugwiro mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Algeria (ANPA) Gen Saïd Chanegriha yakiranywe urugwiro mu Rwanda ubwo yageraga i Kigali ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024.

Gen Chanegriha yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’igisirikare.

Kuri uyu wa Kabiri, biteganyijwe ko we n’itsinda ryaje rimuherekeje baza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Nanone kandi biteganyijwe ko asura Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, aho aza kugirana ibiganiro birambuye n’Abayobozi Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri Nzeri 2022, uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Gen Jean Bosco Kazura yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Algeria.

 Icyo gihe we n’itsinda yari ayoboye bagize umwanya uhagije wo kuganira na mugenzi we Gen. Saïd Chanegriha, ibiganiro byibanze ku guteza imbere imikoranire n’ubutwererane hagati y’igisirikare cya Algeria (ANPA) n’icy’u Rwanda (RDF).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48