Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka 5 wagabanyutseho 22/1000

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Umubare w’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu, ku bana 1000 bavuka ari bazima, wagabanyutseho 22/1000 kuko wavuye kuri 58/1 000 mu 2017 ukagera kuri 36/1 000 muri uyu mwaka.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yomyi ishusho y’ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025.

Yagize ati: “Ku bana bavuka ari bazima, umubare w’abana bapfa waragabanyutse uva kuri 58 twariho mu 2017 ugera kuri 36 muri uyu mwaka, ariko twifuza ko umubare wakomeza ukamanuka cyane. Ibyo byerekana ko ibyakozwe byose mu rwego rw’ubuzima byagabanyije imfu z’abana.”

Bimwe muri ibyo bikorwa by’ubuzima harimo kuba aho kwivuriza harongerewe nk’amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima, ibitaro ndetse n’abaganga bakongererwa ubumenyi mu byiciro bitandukanye kimwe no kongera umubare wabo bigatuma barushaho kwita ku barwayi n’ibindi.

Dr Ngirente yagize ati: “Kongera umubare w’amavuriro, uw’ibitaro biva kuri 52 bigera kuri 57, hari n’ingamba zo kongera abaganga b’inzobere, kuko ibitaro byigisha byo ku rwego rwa 2, no mu by’Uturere abaganga b’inzobere bazagenda bongerwa, hanongerwe abaforomo.

Hatangiye gahunda zo kwigisha abaganaga b’inzobere kandi bitaduhenze mu mashami 19 y’ubuvuzi bwihariye. “

Yakomeje agira ati: “Ikigero cy’abaganga ku baturage 100 000 cyazamutse mu 2017 kiva ku bihumbi 111 mu 2017 kigera hafi ku bihumbi 20. Umubare w’abafororo wari 55/100 000 ugera ku baturage 112/100 000. Umubare w’ababyaza wavuye kuri 48 ku babyeyi 100 000 ugera kuri 84 ku bagore 100 000.”

Ikindi ni uko n’uburyo bwo kugera aho kwivuriza n’ubwishingizi mu kwivuza byorohereje abaturage.

Ati: ‘Mituweli yemeraga imiti ubwoko 800 gusa none ubu yakwishyura ubwoko bw’imiti 1500, bigatuma buri wese abona imiti ihagije. Mituweli ikomeje gufasha bakivuza byoroshye ntibazahazwe n’indwra. Umubare w’ingo zakoraga urugendo zijya ku bigo nderabuzima zavuye 22% mu 2017 zigera jkuri 30% kuri ubu.”

Ku birebana n’ubuzima bw’umubyeyi, naho imibare y’abapfaga batanga ubuzima yaragabanyutse.

Ati: “Ku Isi haba hari umubare w’abashobora gupfa mu gihe cyo kubyara ugereranyije n’imbyaro 100 000. Uwo mubare wagabanyutseho ku kigereranyo cy’imbyaro ibihumbi 100 wavuye ku babyeyi 210 muri 2017 ugera kuri 105 muri 2025. Nubwo iryo gabanyuka ryabaye, ubundi twifuza ko ntawakabaye apfa arimo kubyara.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yasobanuye ko ibikorwa remezo birimo gutunganya imihanda, kwegereza abaturage amavuriro byazamuye umubare w’ababyarira kwa muganga.

Ati: “Umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga wariyongereye kuko amavuriro yegereye abantu, umuntu yajyaga kwa muganaga akaba yabura uko ahagera agiye kubyara, ubu arahagera ku buryo bworoshye, byatumye umubare w’ababyarira kwa muganga wiyongera ubu bakaba bageze 93%. Ni mu gihe 91% babyarira mu bitaro bya Leta, ariko ari n’ibyabigenga byose ni inyungu kuko na bo bakorera Leta bigatuma nibura bafasha abo babyeyi bagiye kubyara.”

Mu Kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi kandi bahabwa ibibarinda igwingira.

Ati: “Mu kiurwanya igwingira, hashyizweho ingamba kongera ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri aho mu 2024, toni zirenga 7 000 zahawe abana naho abagore batwite bahawe 2000.”

Ibyakozwe mu rwego rw’ubuzima byatumye icyizere cyo kubaho kizamuka kuko umuntu aba afite byose byo kuzamura imibereho myiza, cyavuye ku myaka 66,2 kigera ku myaka 70.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE