Ukraine yagabanyije imyaka y’abajya mu gisirikare ishyirwa kuri 25

Ukraine yagabanyije imyaka y’abajya mu gisirikare ishyirwa kuri 25

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashyize umukono ku mushinga w’itegeko riteganya kugabanya imyaka yo kwitabira kujya mu gisirikare iva ku myaka 27 ishyirwa kuri 25.

Bikozwe mu gihe nta ngabo zo guhangana n’igitero cy’Uburusiya. Iki cyemezo kikaba gitangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amezi menshi bigibwaho impaka.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, uyu mushinga w’itegeko watowe mu mwaka ushize n’Abadepite, ukaba wari utegereje gutangarizwa Perezidansi, utangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024 byatangajwea ku rubuga rwa interineti Rada, rw’Inteko ishinga amategeko ya Ukraine.

Guverinoma ya Ukraine igomba noneho kuzana, mu mezi atandatu, inyandiko zinyuranye zigenga kubahiriza imyaka myemejwe  ishya yo kujya mu gisirikare.

Kwinjira mu gisirikare bimaze amezi bigibwaho impaka muri Ukraine. Ingabo za Ukraine zagize igihombo, bigirwa ibanga ariko na n’ubu kandi biracyagoye, bitandukanye n’intangiriro y’intambara, gushaka abakorerabushake ku rugamba.

Rada yabaye iya mbere muri Gashyantare, gutangaza urukurikirane rw’imyanzuro ngo hafatwe ingamba zigamije koroshya kujya mu gisirikare, nyuma y’uko umushinga wa mbere wateguwe na Guverinoma woherejwe kongera kunonosorwa ibyumweru bike mbere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14