U Burusiya bwateye ibisasu ku bikorwa remezo by’ingufu muri Ukraine

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 12, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Ukraine, nyuma y’amasaha 24 nanone harashwe ibisasu ku bikorwa remezo byayo, ikaba ikomeje gusuzuma ibyangiritse byibasiye cyane cyane urwego rw’ingufu.

Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa muri Ukraine, Stéphane Siohan, yasuye uruganda rutanga amashanyarazi mu itsinda rya DTEK, uruganda runini rukora amashanyarazi rwo muri Ukraine rwateweho igisasu kinini ku ya 22 Werurwe ishize.

Ibikoresho byaho byarasenyutse rwose, aho hantu haguye misile umunani zo mu bwoko mu ijoro rimwe hashize ibyumweru bitatu kandi hafi ibice bibiri kuri bine by’ibikorwa remezo byarasenyutse burundu kandi urugomero rw’amashanyarazi rurahagarara.

Ni urugomero rw’amashanyarazi rutanga amashanyarazi mu turere tubiri twa Ukraine, bivuze ko amahirwe yo gutanga amashanyarazi mu mijyi, mu bwikorezi, yahagaze rwose kandi nk’uko abayobozi babivuze bizatwara hagati y’amezi atandatu n’amezi cumi n’umunani yo gusana iyo sitasiyo y’amashanyarazi yakozwe mu ntangiriro ya za 1970. Ibikoresho by’Abasoviyeti ntibikiboneka ku isoko kandi biragoye cyane kubisana.

Ubu biravugwa ko 80% by’ibyo Ukraine yifashishaga mu guteka byangiritse mu byumweru bishize, ariko mu by’ukuri muri Ukraine ntibyoroshye  ku birebana n’ingufu.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 12, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE