Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan wafashije ikipe ye gutsinda Sumqayit FK ibitego 3-0 mu mukino 22 wa Shampiyona, ifata umwanya wa gatatu n’amanota 42.

Uyu myugariro w’umunyarwanda yakinnye iminota yose y’umukino.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent ukinira Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan we n’ikipe ye ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bafite umukino wa shampiyona bakina na sabah Fk kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2025.

Mu bubiligi Hakim Sahabo yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ya K. Beerschot V.A yatsizwemo na Gent ibitego 3-2, ikomeza kubura amanota atatu ku nshuro ya 11 yikurikiranya. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14.

Muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yanyagiye RFC Seraing ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona, ikomeza kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 42 irushanwa n’iya mbere amanota ane.

Samuel Gueulette wari Kapiteni yakinnnye iminota yose y’umukino.

Impera z’icyumweru ntizari nziza kuri Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi “Super cup” na Espérance Sportive de Tunis ibitego 2-0 mu mukino uyu Muyarwanda yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 66 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na JS Omrane, ifata umwanya wa cyenda n’amanota 25.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ uheruka kubagwa imvune yo mu ivi, ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Chypre, yatsinzwe na APOEL Nicosia 2-1, uba umukino wa 11 wikurikiranya itabona amanota atatu.

Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo Kapiteni w’ikipe y’igihugu Djihad Bizimana na myugariro Manzi Thierry bakomeje kwitegura umukino wa shampiyona bafitanye na Elettihad Almisraty SC uteganyijwe ku wa Kabiri 18 Gashyantare 2025.

Umunyezamu w’Amavubi Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, kuko bisigaye bigorana, mu mpera z’icyumweru ntiyari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yatsinzemo Chippa United ibitego 3-0 mu gikombe cy’igihugu.

Johan Marvin Kury ukina muri SR Delémont  yo mu cyiciro cya gatatu mu Busuwisi, yakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe, yinjira asimbuye ku munota wa 79 ubwo banganyaga na  FC Zürich II igitego 1-1.

Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje umwiherero wo gukina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona yabo iteganyijwe gutangira mu kwezi kwa Werurwe 2025.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

Johan Marvin Kury yakinnye umukino wa mbere muri SR Delemont
Hakim Sahabo yakinnye iminota yose K. Beerschot V. Ab itsindwa na Gent
Mugisha Bonheur na bagenzi be batsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14