UK: Yibye nyina amapawundi miliyoni 376 Frw ayakoresha ashimisha imbwa ze

UK: Yibye nyina amapawundi miliyoni 376 Frw ayakoresha ashimisha imbwa ze

Luana Dougherty, w’imyaka 50 ukomoka mu gace ka Great Sutton ho mu Mujyi wa Ellesmere, yibye nyina uri mu za bukuru wari unarwaye amapawundi 216 000 ni agera kuri miliyoni 376 z’amafaranga y’u Rwanda, ayifashisha mu kwishimisha, gukoresha imodoka  no  gushimisha imbwa ze.

Uyu mugore akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’Urukiko rwa Crown Chester mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusahura umutungo wa nyina.

Luana Dougherty, yari yemeye ko agiye kwita kuri nyina   Margaret Trimer, nyuma y’uburwayi gusa byaje kugaragara ko yibye nyina  amafaranga mu bihe bitandukanye akita ku mbwa ze,akagura ibikoresho byo munzu,agashinga inzu z’ubucuruzi ndetse n’amafoto yashyize ku rukuta rwa facebook yamugaragaje yasohokeye mu Buhinde nundi mugabo.

Luana yakoresheje application ya telephone akurura amafaranga kuri konti ya nyina ndetse urukiko rwa Crown Chester rwahamirijwe ko mu gihe cy’iminsi ine, yibaga  amapawundi 20.000 ku munsi kugeza igihe byaje kumenyekana.

Uyu mugore ngo yaje gufatwa nyuma yo kwirata ku muhungu w’uwo mubyeyi yitagaho ari mu zabukuru ko agiye gukoresha ku nzu angana n’Amapawundi 60.000, abavandimwe be bituma bakora iperereza bihutira kureba kuri konti ya nyina basanga hasigayeho amapawundi 10.000 gusa.

Imbere y’urukiko rwa Crown Chester, Dougherty, yemeye ko yariganyije amafaranga ya nyina bituma urukiko rukumatira igifungo cy’imyaka ine, ndetse mu iburanishwa yasabiwe ko yabanza gusuzumishwa bakareba ko nta kibazo afite mu mutwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14