UK: Umwami Charles yagaragaye mu Kiliziya nyuma yo kurwara kanseri 

UK: Umwami Charles yagaragaye mu Kiliziya nyuma yo kurwara kanseri 

Kuri iki Cyumweru, Umwami w’u Bwongereza Charles, yagaragaye bwa mbere mu Kiliziya nyuma yuko mu cyumweru gishize asanganwe indwara ya kanseri. 

Umwami Charles yari kumwe n’Umwamikazi Camilla, mu Kiliziya cya  St Mary Magdalene i Sandringham mu Burasirazuba bw’u Bwongereza, nyuma yuko asubitse ibikorwa bye, mu cyumweru gishize kubera kanseri.

Reuters yatangaje ko ku wa Gatandatu, Umwami Charles, yatanze ubutumwa avuga ko ameze neza kandi ashimira abantu bose bamubaye hafi, ndetse bamusabiye no gukira vuba. 

Umwami Charles kandi akaba yari, yarasubitse ibikorwa bye bimwe na bimwe ubwo yivuzaga, ariko ubu agiye kubisububukura.

Iyi  Kanseri yavumbuwe ye  mu kwezi gushize, nyuma yo gukorerwa isuzuma, byemezwa ko ari kanseri gusa ariko atari iya porositate nubwo ntayandi makuru yisumbuye yatanzwe. 

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, ni bwo ingoro ya Buckingham yatangaje ko Umwami Charles  w’imyaka 75, bamusanganye kanseri, mu gihe amaze imyaka itarenze ibiri  ku ngoma, nyuma yuko nyina Umwamikazi Elizabeti atanze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  2. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  3. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  4. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  5. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25