Uhuru Kenyatta, Obasanjo na Hailemariam bagizwe abahuza ku kibazo cya RDC

Uhuru Kenyatta, Obasanjo na Hailemariam bagizwe abahuza ku kibazo cya RDC

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yemeje ko Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ari bo bahuza mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Ni mu itangazo imiryango yombi yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, mu gushimangira umwanzuro w’iyo Miryango yombi wo guhuza ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi mu nama yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku wa 

Ni imyanzuro yafatiwe yafashwe na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC Dr. Emmerson Dambudzo Mnangagwa, afatanyije na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi wa EAC Dr. William Samoei Ruto. 

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC rishimangira ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare hateranye inama ihuza Abagaba b’Ingabo mu bihugu bya EAC na SADC ibanziriza indi y’Abaminisitiri izaba ku wa 28 Gashyantare, yiga ku bikubiye mu rugendo rwo guhagarika intambara. 

Impande zihanganye muri RDC zasabwe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu myanzuro yafashwe na EAC na SADC yo guhagarika imirwano, M23 by’umwihariko ikaba ihagaritse gukomeza kwigarurira n’utundi duce.  

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya,yagizwe umuhuza ku mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC
Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria yagizwe umuhuza mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC
Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia,na we yagizwe umuhuza mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14