Uganda: Urukiko rwakatiye imyaka 40 y’igifungo uwayoboraga inyeshyamba za LRA

Uganda: Urukiko rwakatiye imyaka 40 y’igifungo uwayoboraga inyeshyamba za LRA

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira Urukiko rwa Uganda rwakatiye Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi w’inyeshyamba za Lord Resistance Army (LRA), igifungo cy’imyaka 40 kubera ibyaha by’intambara.

Mu iburanishwa ryo muri Kanama urukiko rwahamije Kwoyelo ibyaha 44 by’intambara birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gushimuta, kugurisha ibice by’umubiri by’abantu n’ibindi.

Izi nyeshyamba za LRA zizwiho ibikorwa by’ubugome, birimo gufata ku ngufu, gushimuta, kwiba amaguru n’iminwa by’abahohotewe ndetse no gukoresha ibikoresho bibabaza cyane kugira ngo abantu bapfe bababaye.

Mu buhamya bwa Kwoyelo w’imyaka 50 yavuze ko yari umuyobozi wo mu rwego rwo hasi ushinzwe kwita ku bakomeretse agaragaza ko yahatiwe kwinjira muri LRA mu 1987, nyuma yuko inyeshyamba zimushimuse  yerekeza ku ishuri ubwo  yari afite imyaka 12, byatumye guhera ubwo yifatanya nuwo mutwe kugeza igihe azamuwe mu ntera ariko aza gukomeza kwita ku barwayi anavura abakomeretse.

Mu 2009 Kwoyelo yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu gitero bari bagabweho nyuma yuko izo nyeshyamba zari zimaze kwirukanwa mu Majyaruguru ya Uganda maze zigahungira mu bihugu bitandukanye.

Kwoyelo yaje kugarurwa muri Uganda amaze gukomeretwsa n’amasasu mu nda afungwa by’agateganyo ariko aza kurekurwa.

Umutwe w’inyeshyamba wa LRA washinzwe ugamije guhirika ubutegetsi bwa   Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ubwo wari  uyobowe na  Joseph Kony, icyo gihe wari ufite ibirindiro mu Majyaruguru ya Uganda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14