Uganda: Umuvuzi gakondo yasanganywe ibihanga 24 by’abantu

Uganda: Umuvuzi gakondo yasanganywe ibihanga 24 by’abantu

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umuvuzi gakondo Ddamulira Godfrey, nyuma yo gusanganwa ibihanga 24 by’abantu mu rusengero rwe, bivugwa ko ashobora kuba ari iby’abantu yatanzemo ibitambo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Patrick Onyango yatangaje ko mu gihe ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho byamuhama, yafungishwa igifungo cya burundu.

Ikinyamakuru BBC kuri uyu wa 29 Kanama 2024, cyatangaje ko basanze ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri mu rusengero rwa Godfrey, mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Uganda, Kampala.

Onyango yavuze ko uyu mugabo aregwa hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu no gutunga ibice by’umubiri w’umuntu.

Icyaha nikimuhama azafungwa burundu.

Godfrey avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti ikoze mu bimera gusa ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryitandukanyije na we.

Si ubwa mbere havumburwa ibihanga by’abantu mu nsengero kuko mu kwezi gushize, polisi yakuye ibihanga 17 by’abantu mu rusengero rwo mu Karere ka Mpigi hafi y’Umurwa Mukuru Kampala.

Ndetse bivugwa ibyo bihanga bifitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14