Uganda: Abana bane biciwe mu ishuri batewe ibyuma

Uganda: Abana bane biciwe mu ishuri batewe ibyuma

Polisi ya Uganda   yatangaje ko umugabo w’imyaka 34 yishe abana bane abateraguye ibyuma abasanze ku ishuri ry’inshuke bigagaho rya Ggaba Early Childhood Development Program riri i Makindye mu murwa mukuru Kampala.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Rachael Kawala kuri uyu wa Kane yabwiye itangazamakuru ko umukobwa umwe n’abahungu batatu bishwe mu gihe  ukekwaho icyaha yafashwe hari gukorwa iperereza ku mpamvu zabimuteye.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko ababonye ibyo biba bavuze ko uwo mugabo yiyoberanyije nk’umubyeyi, abanza kwinjira mu biro by’ubuyobozi bw’ishuri avugana gato n’abayobozi, ngo ahita asohoka yinjira mu ishuri atangira gutera abana ibyuma abasimburanya.

Uwo mugizi wa nabi ngo yaje guhagarikwa n’umwe mu barinzi b’urusengero rwegereye iryo shuri mu gihe imbaga y’abantu yahise yuzura aho ije kureba ibibaye.

Amashusho yanyujijwe kuri televiziyo NTV Uganda yagaragaje bamwe mu babyeyi barira, mu gihe Polisi yarasaga mu kirere ngo itatanye imbaga y’abantu bari bateraniye hafi y’ishuri bashakaga kwihorera kuri uwo ukekwaho icyaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42