Uganda: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko bapfa intebe

Uganda: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko bapfa intebe

Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko bapfa intebe ubwo bari bateraniye mu cyumba cy’Inteko ngo bigire hamwe umushinga w’itegeko ku giciro cy’ikawa wateje impaka.

Mu gitondo cy’uyu wa 06 Ugushyingo ni bwo Depite Anthony Akol wo mu Ntara  ya Kilak n’umudepite w’Umujyi wa Mityana, Francis Zaake, batangije  imirwano baterana amakofe banasunikana  bapfa ko umwe yari yicaye mu ntebe y’undi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaraagaje Depite Zaake ahagaze atongana yarakaye cyane nyuma ahindukiye asanga Depute Akol amwicariye mu ntebe, ahita atangira kumutonganya asa nk’umusaba kumuvira mu byicaro undi akabyanga baterana amagambo.

Ibi byatumye Zaake amuhirika aratembagara,  Akol ahita ahaguruka amukubita ingumi nyinshi mu mutwe bakizwa nabandi badepite bari mu Nteko.

Iyi myivumbagatanyo igitangira Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Anita Annet yumvikanye asaba abantu kwicara agira ati: “ Mwakwicara, mwatuza mukicara ba Nyakubahwa,…”

Igihe yari agihugiranye asaba abantu kwicara yubuye amaso asanga imirwano yakajije umurego imbere ye  bituma abashinzwe umutekano bahita bamuhungisha byihuse.

Iyi mirwano yatumye Zaake ahita yihutanwa mu bitaro nyuma yo gukubitwa ndetse abandi badepite 12 babaye bahagaritswe  mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’iyi myivumbagatanyo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14