UEFA yatangaje sitade icyenda zizakira igikombe cy’u Burayi 2028

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), yashyize hanze sitade zizaberaho imikino ya UEFA Euro 2028, kizakinirwa mu Bwongereza, Pays de Galles, Scotland na Ireland kuva tariki ya 9 Kamena kugeza 9 Nyakanga 2028.

UEFA yatangaje ko izo sitade ari zo zifite uburenganzira bwo kwitegura iri rushanwa, ariko hakaba n’ibindi bibuga byari byitezwe gusa byashyizwe ku ruhande kubera kutuzuza ibisabwa.

U Bwongereza bufite Wembely Stadium, Spurs Stadium, Villa Park, St James Park, Ethihad Stadium, Hill Dickson Stadium.

Pays de Galles ifite Hampden Park, National Stadium of Wales naho Ireland harimo Dublin Arena.

Umukino ufungura irushanwa uzabera Cardiff National Stadium of Wales.

Ni mu gihe Imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma izabera kuri Wembely Stadium yo mu Bwongereza.

Biteganyijwe ko imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi cya 2028 izatangira gukinwa mu Ukuboza 2026.

Wembly Stadium yo mu Bwongereza ni yo izakira imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 13, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE