UEFA Champions League yagarutse: ibyo kwitega muri 1/8

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Nyuma y’amezi abiri, imikino ya UEFA Champions League idakinwa, irasubukurwa kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gashyantare 2024 hakinwa iya ⅛.

Ni imikino yitezwe cyane kuko uretse kuba ikipe itsinzwe ihita isezererwa, harimo n’amakipe ataherukaga kugera muri iki cyiciro arimo Arsenal yaherukagamo muri 2017 na FC Barcelona yari imaze imyaka itatu.

Muri iki cyiciro, Barcelona izakina na Napoli iri mu makipe arindwi atarabasha kwegukana iki gikombe, mu mukino uteganyijwe tariki 21 Gashyantare 2024.

Arsenal nayo itaraherukaga muri iri rushanwa, izasura FC Porto tariki 21 Gashyantare 2024.

Inter de Milan yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka, izakira Atlético Madrid iri mu makipe ari kwitwara neza muri iyi minsi ibifashijwemo na Antoine Griezmann na Álvaro Morata.

Mu irushanwa riheruka, rutahizamu Erling Haaland yayoboye abatsinze ibitego na 12 mu mikino 11 ndetse byanahesheje Manchester City kwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere mu mateka.

Kuri ubu, Haaland amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino ine, aho anganya na Antoine Griezmann, Álvaro Morata ba Atlético Madrid na Rasmus Højlund wa Manchester United yamaze gusezererwa.

Ni mu gihe, Julián Álvarez bakinana muri Manchester City na Gabriel Jesus wa Arsenal bombi bafite ibitego bine. Mu mwaka ushize w’imikino, Haaland yatsinze ibitego mu matsinda, mbere yo gutsinda ibindi RB Leipzig muri ⅛.

Bamwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi, ni Abongereza babiri ari bo Harry Kane na Jude Bellingham.

Muri Kanama, Kane yagiye muri Bayern Munich yifuza kwegukana igikombe. Kuva yagera muri iyi kipe amaze gutsinda ibitego 28 n’imipira umunani yavuyemo ibindi mu mikino 28 gusa.

Muri iri rushanwa amaze gutsinda ibitego bine, biri mu byafashije iyi kipe kuyobora itsinda rya mbere, bityo ikazahura na Lazio de Rome muri ⅛.

Undi uhanzwe amaso ni Jude Bellingham ukomeje kwitwara neza muri Real Madrid iri muzihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Muri iri rushanwa, uyu mukinnyi w’imyaka 20 amaze gutsinda ibitego bine anatanga imipira itatu yavuyemo ibindi. Ni mu gihe muri rusange amaze gutsinda ibitego 20 anatanga imipira umunani yavuyemo ibindi mu mikino 28 amaze gukina.

Cyakora uyu mukinnyi uheruka kugira imvune mu mpera z’icyumweru ntabwo azakina umukino ubanza, Real Madrid izakina na RB Leipzig ku wa Kabiri, tariki 13 Gashyantare 2024.

Uko imikino ya ⅛ yose iteganyijwe

Ku wa Kabiri, 13 Gashyantare 2024

FC Copenhagen irakira Manchester City saa yine z’ijoro

RB Leipzig irakira Real Madrid saa yine z’ijoro

Ku wa Gatatu, tariki 14 Gashyantare 2024

Lazio roma izakira Bayern Munich saa yine z’ijoro

Paris Saint-Germain izakira Real Sociedad saa yine z’ijoro

Ku wa Kabiri, tariki 20 Gashyantare 2024

Inter Milan izakira Atletico Madrid saa yine z’ijoro

PSV Eindhoven izakira Borussia Dortmund saa yine z’ijoro

Ku wa Gatatu, tariki 21 Gashyantare 2024

FC Porto izakira Arsenal saa yine z’ijoro

Napoli izakira Barcelonad saa yine z’ijoro.

  • SHEMA IVAN
  • Gashyantare 13, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE