UEFA Champions League: Real Madrid na Bayern Munchen zageze muri 1/2 

  • SHEMA IVAN
  • Mata 18, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Real Madrid yasezereye  Manchester City iyitsinze penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 4-4 mu mikino yombi, naho Bayern Munchen yasezereye Arsenal iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino ibiri zombi zibona itike ya 1/2 cy’irangiza muri UEFA Champions League.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, hakinwe imikino kwishyura muri 1/4 cy’iri rushanwa rya UEFA Champions League rihuza amakipe ahiga andi i Burayi. 

Kuri Etihad Stadium mu Bwongereza, Manchester city yari yakiriye Real Madrid ifite ibikombe byinshi muri iri rushanwa.

Umukino ubanza Real Madrid na Manchester City zari zanganyirije ibitego 3-3 muri Espagne.

Uyu mukino watangiye ugenda gake amakipe yombi yigana.

Ku munota wa 12, Jude Bellingham yacomekewe umupira awutanga kwa Federico Valverde, na we awucomekera Vinícius Júnior.

Uyu Munya-Brésil ntiyawutindanye, ahubwo yawutanze kwa Rodrygo atera ishoti, umunyezamu Ederson arikuramo, undi asongamo atsinda igitego cya mbere.

Man City yahise ikanguka itangira gusatira cyane izamu rya Real Madrid. 

Ku munota wa 15, Kevin De Bruyne yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Erling Haaland awukina n’umutwe, ukubita umutambiko uvamo, ugwa ku maguru ya Bernardo Silva ujya hanze.

Iyi kipe yakomeje gusatira, ku munota wa 27, De Bruyne yongeye kuzamuka yihuta atera ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Andriy Lunin awukuramo.

Iyi kipe yo mu Bwongereza yakomeje kwiharira umukino no gusatira cyane ariko uburyo bwabonwaga na Jack Grealish ntibubyare umusaruro kuko imipira yayiteraga hanze.

Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid yatsinze Manchester City igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Manchester City yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura. 

Ku munota wa 70, Grealish yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Lunin umupira arawufata. Ni mu gihe Real Madrid yugariraga cyane igakina imipira Man City itakaje.

Nyuma yo gusatira bikomeye, ku munota wa 76, Jérémy Doku yahinduye umupira imbere y’izamu Antonio Rudiger ananirwa kuwukuraho, De Bruyne yishyurira City igitego.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 hashyirwaho 30 y’inyongera.

Muri iyi minota, n’ubundi Man City yakomeje gusatira bikomeye ariko igitego kirabura hitabazwa penaliti.

Umukino warangiye Real Madrid itsinze kuri penaliti 4-3 yerekeza muri ½ aho igomba kuzahura na Bayern Munich yasezereye Arsenal.

Penaliti za Manchester City zatsinzwe na Julian Àlvales, Phil Foden n’umunyezamu Ederson, mu gihe abazihushije ari Bernardo Silva na Mateo Kovačić.

Real Madrid yatsindiwe na Jude Bellingham, Lucas Vázquez, Nacho na Antonio Rudiger. Ni mu gihe uwayihushije ari Luka Modrić wateye iya mbere.

Bayern Munchen yahagaritse inzozi za Arsenal 

Undi mukino wari utegerejwe, ku kibuga cya Allianz Arena mu Budage, Bayern Munchen yari yakiriye Arsenal yo mu Bwongereza.

Umukino ubanza mu Bwongereza amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2. 

Bayern Munich yari ku kibuga cyayo, yatangiye isatira ndetse mu minota 10 ya mbere yabonyemo amashoti abiri yatewe na Harry Kane, yombi ajya ku ruhande rw’ibumoso mu izamu ryari ririnzwe na David Raya.

Arsenal yakinnye neza mu minota yakurikiyeho, ariko ibyagize akamaro ni umupira w’umutwe ukomeye watewe na Joshua Kimmichi ku munota wa 63 nyuma yo guhindurwa na Raphaël Guerreiro, uvamo igitego cyahaye ikipe yo mu Budage gukomeza ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Uburyo bukomeye bwabonetse ku ruhande rwa Arsenal mu gice cya mbere, Gabriel Martinelli yateye ishoti rye ku munyezamu Manuel Neuer nyuma y’uko Jamal Musiala yari amaze gutera umupira ukomeye wasabye ko David Raya yirambura akawukuramo.

Iminota 45 ya mbere y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. 

Igitego cyatanze itsinzi Kuri Bayern Munchen cyabonetse ku munota wa Joshua Kimmich ku mupira mwiza yahawe na Rafael Guerreiro.

Umukino warangiye Bayern Munchen itsinze igitego 1-0 isezerera Arsenal muri 1/4 ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino ibiri yombi. 

Muri 1/2 Bayern Munchen izahura na Real Madrid tariki 30 Mata mu gihe uwo kwishyura ari tariki 8 Gicurasi 2024. 

Undi mukino wa 1/2 uzahuza Borussia Dortmund na Paris Saint-Germain, umukino ubanza ni tariki 1 Gicurasi mu gihe uwo kwishyura arı tariki  7 Gicurasi 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 18, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE