Ubwegure bwa Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun bwatewe utwatsi

Ubwegure bwa Samuel Eto’o uyobora Ruhago ya Cameroun bwatewe utwatsi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, Samuel Eto’o, yatanze ibaruwa yegura kuri uwo mwanya ariko icyemezo cye giteshwa agaciro n’abagize Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe imugaragariza ko bakimufitiye icyizere.

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Cameroun ryatangaje ko Komite Nyobozi yaryo yateraniye i Yaoundé ku wa Mbere, kugira ngo isuzume umusaruro w’Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cy’Afurika.

Aha ni bwo Samuel Eto’o yahise atanga ibaruwa y’ubwegure ndetse asaba na bagenzi be “kubikora nk’abagamije impinduka.”

Nyuma y’ibiganiro, abagize Komite Nyobozi bafashe icyemezo cyo gukomeza inshingano zabo ndetse banga ubwegure bwa Samuel Eto’o bifuza ko akomeza inshingano yatorewe ku wa 11 Ukuboza 2021.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun ntiryigeze ritangaza niba hari umwanzuro wafashwe ku hazaza h’Umutoza Rigobert Song nyuma yo gusezererwa kare mu Gikombe cy’Afurika.

Samuel Eto’o wabaye Umukinnyi Mwiza w’Afurika inshuro enye, yashinjwe imyitwarire imibi, kugena ibiva mu mikino na ruswa.

Cameroun imaze kwegukana Igikombe cy’Afurika inshuro eshanu, mu gikombe cy’Afurika uyu mwaka yatsinze umukino wa Gambia wayihesheje kurenga amatsinda, ariko isezererwa na Nigeria muri 1/8.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42