Ubushinjacyaha bwasabiye Rutunga gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye Rutunga gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye Venant Rutunga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungwa burundu.

Aregwa ko yagiye kuzana abajandarume kuri Perefegitura ya Butare bakica Abatutsi bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona yari akuriye.

Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza kuzamuhamya ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside no kurimbura imbaga.

Uyu mugabo wahoze ayobora ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ISAR Rubona mbere no mu gihe cya Jenoside yabwiye urukiko rukuru mu Rwanda ko aramutse ahamijwe ibyaha bya Jenoside yaba arenganye.

Radio Ijwi rya Amerika ryatangaje ko Rutunga yavuze ko yazanye abajandarume mu bihe bidasanzwe ngo barinde umutekano bagakora ikinyuranyo.

Rutunga yahoze aba mu gihugu cy’Ubuholande. Icyo gihugu cyamwohereje kuburana aho bikekwa ko yakoreye ibyaha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14