Ubushinjacyaha bwasabiye Prof Omar Munyaneza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubushinjacyaha bwasabiye Prof. Omar Munyaneza wayoboraga WASAC Group gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe we yaburanye asaba ko Urukiko rwamurekura by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Prof Munyaneza akekwaho gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.
Iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama 2025, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kwakira ikirego, rugategeka ko hari impamvu zikomeye zituma Prof. Munyaneza akekwaho ibyaha.
Bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo no gukoresha igitinyiro.
Ubushinjacyaha buvuga ko Prof. Munyaneza yagize uruhare mu guha akazi abanyeshuri 22 bari barangije muri Ines Ruhengeri na Kaminuza y’u Rwanda badakoze ibizamini by’akazi.
Hiyongeraho kuba hari abakozi yarahatiraga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru no kuba yarahaye akazi Mungwakuzwe Dieudonne na Mujyambere Uwimbabazi Rosine wahawe akazi ku mwanya utari uteganyijwe ku miterere y’ikigo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mungwakuzwe yari amaze amezi 11 ahemberwa umwanya utari uwe.
Prof. Omar Munyaneza yireguye avuga ko yinjiye muri WASAC asanga harimo aho umuyobozi ashobora gufasha mu gushaka umukozi mu gihe abona yujuje ibisabwa bityo ko na we ari cyo yakoresheje ubwo Mungwakuzwe yajyaga guhabwa akazi.
Yanavuze ko ku bijyanye no gutegeka abakozi kujya mu kirihuko cy’izabukuru, ntaho ahuririye nabyo ngo kuko ibyo bitegurirwa mu ishami rishinzwe abakozi.
Prof. Munyaneza yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko rwamurekura by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zikomeye abona zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.
Prof. Omar Munyaneza yatawe muri yombi ku wa 7 Kanama 2025.