Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 7,8 mu ntangiriro za 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereyeho 7,8 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 ugera kuri miliyari 5.255 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 4.486 z’amafaranga yaririho mu gihembwe cya mbere cya 2024.
Serivisi ni zo zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe wose aho zihariye 46%, mu gihe ubuhinzi bwagize 24%, inganda zigira 23%, ibindi bisigaye bigira 7%.
Muri rusange Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongereyeho 7,8 aho ubuhinzi bwiyongereyeho 2%, inganda ziyongeraho 9% mu gihe serivisi na rwo rwiyongereyeho 9%.
Ubuhinzi
Umusaruro rusange w’ubuhinzi wageze wiyongereyeho 2% maze ugira uruhare rwa 0.4% ku Musaruro Mbumbe w’Igihugu, aho mu buhinzi, umusaruro w’ibiribwa wamanutse ku kigero cya 1%. Umusaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga wiyongereyeho 3%.
Inganda
Izamuka ry’umusaruro mu nganda wazamutseho 9% maze utanga umusanzu wa 1.7% ku izamuka ry’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu. Mu rwego rw’Inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byagabanyutse ku kigero cya 3%, ibikorwa by’ubwubatsi bizamuka ku kigero cya 13% mu gihe ibikorerwa mu nganda bitandukanye byiyongereyeho 7%.
Izamuka ry’ibikorerwa mu nganda ryayobowe n’ubwiyongere bwa 22% mu gukora ibikoresho by’ibyuma, iby’imashini ndetse n’ibikoresho byo mu nzu, izamuka ry’ibicuruzwa bitari ibyuma, izamuka rya 15% mu gukora ibicuruzwa by’ibinyabutabire, n’ibikoresho bya pulasitiki, ndetse n’izamuka mu gukora ibicuruzwa mu biti, impapuro no gucapa.
Ku birebana no kongerera agaciro ibiribwa byazamutse ku kigero cya 2% mu gihe imyenda n’ibikomoka ku mpu byamanutse ku kigero cya 4%.
Serivisi
Izamuka rya serivizi muri rusange ryageze ku 9% rikaba ryaragize uruhare rwa 4.7% mu musaruro mbumbe w’Igihugu.
Muri serivisi, ubucuruzi bwo kuranguza no kudandaza bwiyongereye ku kigero cya 14%, ubwikorezi bwiyongera ku kigero cya 4%.
Mu zindi serivisi, hoteli na resitora byazamutse ku kigero cya 5%, na serivisi z’itumanaho n’isakazamakuru bizamuka ku kigero cya 19%.
Serivisi z’imari zazamutse ku kigero cya 8%, serivisi z’inzego za Leta ziyongera ku kigero cya 14%, serivisi z’ubrezi zizamuka kuri 5% na ho iz’ubuzima zimanukaho 1%.