Ubuhamya bw’umuganga wakize indwara ya Marburg

Ubuhamya bw’umuganga wakize indwara ya Marburg

Dr. Nizeyimana Françoise ni umwe mu baganga barwaye indwara ya Marburg, yitabwaho uko bishoboka arayikira asubira mu muryango we.

Uyu muganga wita ku ndembe, yagezweho n’indwara ya Marburg ariko yarabanje kumutwara inshuti magara bakoranaga kwa muganga.

Mu buhamya yahaye RBA, Dr. Nizeyimana yavuze ko abanyarwanda badakwiye gukuka umutima kubera iyi ndwara.

Kuri we, ngo ni ukuba maso cyane cyane bimakaza umuco w’isuku kuko ifasha mu kwirinda indwara z’ibyorezo.

Akimara kumva ko haje indwara ya Marburg, yakutse umutima atangira kugira ubwoba ko na we ejo yazayirwara.

Agira ati: “Urumva hariho agahinda ariko kari kavanze n’ubwoba kuko wavugaga uti nanjye ejo nshobora kugenda, byari bigoye ariko habaho kwikomeza.”

Dr Nizeyimana avuga ko ubwoba bwari bufite ishingiro kuko na we yaje gusanganwa iyi ndwara ndetse yisanga yaranduje umugabo we.

Ati: “Ngiye kumva numva ntangiye kumeze nk’utitira kwa kundi umuntu urwara malariya bitangira bimeze bigeze nijoro numva nacanye umuriro hanyuma nza no gutangira kuribwa mu ngingo cyane no kuribwa imikaya.

Nanjye nararembye ariko we yararembye kundusha agera ahantu rwose ndavuga nti Mana y’Isi n’Ijuru!”

We n’umugabo we basanze barwaye bahita bashyirwa ku miti. Bamaze iminsi 16 mu bitaro bitabwaho n’abaganga.

Dr Nizeyimana ashima cyane uko we n’abandi barwayi ba Marburg bitaweho ndetse bakagira n’amahirwe yo kuyikira.

Asobanura uko abaganga babaye hafi ku buryo bushoboka.

Yagize ati: “Harimo ikintu kitwa guhungabana cyabaga gikomeye, habaga hari abantu bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakuganiriza, baduhaye imiti yo kurwanya iriya virusi, bayiduteraga rimwe ku munsi.

Ikindi iriya ndwara mu kuyirwanya hari harimo kunywa amazi menshi, twanyweye amape!”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bipimo 93 byafashwe ejo ku Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, byagaragaje ko nta muntu wanduye icyorezo cya Marburg.

Ntawapfuye, mu gihe abarimo kuvurwa kugeza ubu ari abantu batatu gusa.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kandi ko abakingiwe bamaze kuba 1,583, ubariyemo 74 bahawe urukingo ejo ku Cyumweru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14