Ubufaransa: Bakatiwe gufungwa bazira korora injangwe n’imbwa

Ubufaransa: Bakatiwe gufungwa bazira korora injangwe n’imbwa

Mu Bufaransa umugabo n’umugore bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse kubera korora injangwe 160 n’imbwa 7 mu rugo rwabo. Bategetswe kandi kutazongera kugira itungo borora.

Urukiko mu Mujyi wa Nice rwahamije uuwo muryango icyaha cyo kutita kuri ayo matungo no kutayafata neza.

Bategetswe kandi gutanga ihazabu y’amayero 150,000 azahabwa umuryango wita ku nyamanswa mu Bufaransa.

Uyu muryango wabaga mu nzu ifite metero kare 80 n’injangwe 160 n’imbwa 7 mu Mujyi wa Nice.

Mu 2023, ubwo polisi yari ije guhosha amakimbirane hagati y’uyu muryango n’abaturanyi bawo, yahasanze amatungo afite ibimenyetso by’umwuma no kudafungura. Inasanga injangwe ebyiri n’ibibwana bibiri byapfiriye mu bwiherero bw’inzu yabo.

Nyuma yo gukatirwa, umwe mu bahamijwe icyaha, umugore w’imyaka 68, yavuze ko azajurira icyemezo cy’urukiko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14