Ubu nibohoye ku gucumbika – Uwahawe inzu yubatswe na RDF na RNP
Karekezi Ismael w’imyaka 46 utuye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza avuga ko uyu mwaka usize yibohoye ibibazo byamuzahazaga birimo kwirukanwa bya hato na hato mu nzu yacumbikagamo, nyuma yo gushyikirizwa inzu ya miliyoni 15 yubakiwe n’inzego z’umutekano, ingabo na polisi b’Igihugu.
Karekezi ufite ubumuga bw’ingingo ndetse akavuga ko atari yishoboye ku buryo yabasha kwiyubakira inzu yo kubamo, avuga ko ibyo byagiye bimugiraho ingaruka zirimo kwirukanwa mu nzu yakodeshaga biturutse ku kutabona ubwishyu.
Ati: “Nabayeho nkodesha aho birukanywe mu nzu inshuro eshatu kubera kubura ubwishyu. Nta bushobozi nari mfite bwo kwiyubakira cyane ko nayo gukodesha nakubwiye ko nayaburaga. Mu byampangayikishije mu buryo bukomeye nkabona ko bimboshye ku isonga hari ukutagira inzu.”
Uyu muturage ari mu bashyikirijwe inzu yubakiwe mu bikorwa by’ingabo na polisi y’Igihugu mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32.
Karekezi agaragaza ko uyu mwaka usize nawe yibohoye nyuma yo guhabwa inzu irimo n’ibikoreho by’ibanze aho yiteze ko bigiye kumuhindurira ubuzima.
Ati: “Ndashima cyane ko ubuyobozi bwabonye ko nkeneye icumbi hanyuma inzego zacu z’umutekano zikanyubakira. Ubu njye nibohoye mu buryo bukomeye n’umuryango wanjye ntabwo tuzongera guhangayikishwa no gukodesha ndetse no kwirukanwa mu nzu z’abandi.”
Yakomeje agira ati: “Iyi nyitezeho ko igiye gutuma ubuzima bihinduka kuko muri bike ninjizaga mfatanyije n’umugore tuzabitegurira uko bikoreshwa bikaduteza imbere kuko tuzaba dufite umutuzo. Amafaranga twatangaga gukodesha tuzayazigama turebe ko twazayatangiza umushinga muto wadufasha kuva mu bukene. Icya mbere ni icumbi.”
Ubwo uyu muturage yashyikirizwaga inzu na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Kazarwa Gertrude, yagaragaje ko mu gihe cy’amezi atatu ibikorwa by’ingabo na polisi mu baturage hakozwe byinshi bibahindurira ubuzima.
Ati: “Mu mezi atatu ibi bikorwa byageze ku baturage basaga ibihumbi 28. Abaturage bahawe serivisi z’ubuvuzi, bubakirwa amashuri n’ibiraro, bagezwaho amazi meza, hanatanzwe impano y’amato 2 ndetse hanatangwa amatungo mu baturage hagamijwe kubahindurira imibereho ikarushaho kuba myiza.
Yongeye ho ko ibikorwa by’ingabo na polisi byatwaye asaga miliyari 12 Frw ndetse bitanga akazi ku basaga 15 000.

