U Rwanda, urwa 2 mu bihugu byoroshye kubona umuganga ukuvura

U Rwanda, urwa 2 mu bihugu byoroshye kubona umuganga ukuvura

“Kubona muganga byihuse biroroshye mu Rwanda kurusha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Bwongereza, mu Bufaransa, Canada no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi”, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi mpuzamahanga ku buvuzi.

Ikinyamakuru Telegraph cyatangaje ko amahirwe yo kubona umuganga ukuvura mu masaha 24 mu Rwanda ari ku kigero cya 87%, bikaba byaratumye ruza ku mwanya wa kabiri ku Isi inyuma ya Turikiya ayo mahirwe ari ku kigero cya 88%.

Ni mu gihe ibyago by’abashobora guhura n’umuganga mu gihe kirenze icyumweru babarirwa kuri 3% na ho muri Turikiya yo bikaba biri kuri 4%.

Ubushakashatsi mpuzamahanga ku rwego rw’ubuzima bwagaragaje ko u Bwongereza buza inyuma aho amahirwe yo kubona muganga mu masaha 24 ari ku kigero cya 35%, bukaba bubanziriza u Bufaransa na Canada biza ku myanya nyuma.

Muri Canada amahirwe yo kubona muganga mu masaha 24 ari ku kigero cya 31% mu gihe u Bufaransa bwo ayo mahirwe ari ku kigero cya 34%. Abategereza igihe kirenze iminsi irindwi byo babarirwa ku kigero cya 2% muri Canada mu gihe mu Bufaransa bari ku kigero cya 18%.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bihugu bitandukanye mu bukungu n’ubushobozi kandi bikaba byaranatoranyijwe ku migabane itandukanye.

U Rwanda rwashyizwe kuri uwo mwanya mu bushakashatsi bw’uyu mwaka, mu gihe hakomeje gahunda zikamije kwimakaza ubuvuzi kuri bose, kandi n’igihe umuturage akoresha ajya kwa muganga n’amaguru kikarushaho kugabanyuka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rivuga ko impuzandengo y’iminota umuturage akoresha ajya kwa muganga yavuye kuri 95% ikagera kuri 47 mu mwaka wa 2020, Guverinoma yihaye intego yo kurushaho kuyigabanya ikagera munsi ya 25 bitarenze mu mwaka utaha wa 2024.

Ni muri urwo rwego, Leta ikomeje gushyira imbaraga mu kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi uhereye ku Mavuriro y’Ingoboka (Health Posts) ukageza ku Bitaro byo ku rwego rw’Igihugu binafite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.

Hari kandi na gahunda yo gukomeza kongera Abajyanama b’Ubuzima no kubongerera ubushobozi kuko barushaho gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zikunze kwigaragaza mu bagize Umuryango Nyarwanda.

U Rwanda ruri mu bihugu 115 bikomeje gushyira mu bikorwa gahunda y’ubuvuzi kuri bose ishyirwa mu bikorwa binyuze mu kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zitangwa n’abaganga rusange (General Practitioner).

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kwimakaza serivisi z’ubuvuzi kuri bose, umuntu akaba adakora ingendo ndende ajya kuzishaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14