U Rwanda rwungutse ‘software’ ifasha kumenya imiterere y’ubutaka

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 20, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Ibibazo bitera iyangirika ry’ubutaka, birimo nk’inkangu, isuri n’ibindi, usanga bishobora kubonerwa ibisubizo haramutse hamenyekanye hakiri kare uko buhagaze bityo hagakorwa igenamigambi ryo kubikumira.

Muri IPRC Musanze, habereye amahugurwa kuri iyo Porogaramu ya Mudasobwa (software) izajya ifasha kumenya imitere y’ubutaka n’uburyo ababishinzwe bajya bafata ingamba mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Iryo koranabuhanga rigezweho mu micungire y’ubutaka ryamurikiwe mu mahugurwa yahuje abasaga 60 barimo impuguke zaturutse muri Kaminuza zo mu Rwanda n’abakozi b’Uturere bashinzwe kubungabunga ibidukikije.

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuze ko iyo porogaramu ya mudasobwa ije ari igisubizo kuko igiye kugira uruhare rukomeye mu kugabanya isuri, n’itenguka ry’imisozi, hamwe n’impanuka ziterwa n’ibyo biza.

Nizeyimana Jean Claude, umukozi w’Akarere ka Huye, yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira no kuba bongereye ubumenyi ku mikoreshereze y’iryo koranabuhanga rishya rije gutanga ibisubizo birambye.

Yagize ati: “Twishimiye aya mahugurwa kuko twahungukiye ubumenyi bwinshi mbese twerekwa na Progaramu ituma dushobora kumeya imiterere y’ubutaka. Hari software batweretse tureba uburyo nyirizina bwo kurwanya inkangu, aho dufata ubutaka tukabujyana muri Laboratwari, tukareba ikibazo cy’aho hantu twamara kumenya imiterere yaho, niba ari ubutaka bworoshye niba ari amazi yacengeyemo, ahasigaye tugashaka uko twaharinda, kwaba kuhubaka inkuta z’amabuye cyangwa tukaba twafata wa mukingo tukawugarika kugira ngo umuhanda wacu urindwe inkangu”.

Umwarimu muri IPRC-Gishali, Mukamana Esperence, ati: “Tubonye ubumenyi buzadufasha kwigira hamwe tukamenya ubwoko bw’izo nkangu n’ubutaka, ni bwo buryo buzadufasha kubona ibisubizo birambye bijyanye n’ibibazo twagiye tubona muri buri gace. Aya mahugurwa yadufashije kumenya ubwo bwoko bw’inkangu n’uburyo yakumirwa, hakoreshejwe ibikoresho bijyanye na buri gace cyane ariko iriya software ni yo izaduha koko umurongo ngenderwaho tumenye gufata neza ubutaka”.

Ntabwo ari aba bahawe amahugurwa gusa bishimira iki gikorwa cyo kuba hatanzwe ubumenyi kuri iyo ‘software’ ituma hamenyekana imiterere y’ubutaka kuko n’abaturage bo muri Musanze cyane mu Murenge wa Muko bemeza ko izatuma haba ubwirinzi kuri bo.

Hitimana Jean de Dieu wo mu Kagari ka Cyivugiza yagize ati: “Niba koko habonetse Porogaramu yo kumenya imiterere y’ubutaka ibi bigiye gutuma tumenya neza ahakwiye guturwa n’ahadakwiye, ibi kandi bizajya byereka bamwe mu baturage batajyaga bava ku izima biyemeje gutura mu manegeka bitwaza ko ubuyobozi bubahohotera mu gihe bubakuramo, bazajya bahabwa ibisubizo na mudasobwa, kiriya ni igikorwa cyiza rwose”.

Eng Emile Abayisenga, Umuyobozi wa IPRC-Musanze avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa biyemeje gushinga ihuriro rihuza izo nzobere zahuguwe, mu rwego rwo gukomeza kungurana ubumenyi no guhanahana amakuru ku bijyanye n’ibiza, maze hafatwe ingamba koko zihuriweho n’uduce utu n’utu bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho.

Yishimira kandi na Porogaramu bashyizeho bazajya bifashisha ikabaha amakuru ku biza, ati: “Twaguze software bazajya bifashisha, ziba zinahenze aho Licence imwe igura 1000 cy’Amadolari, gusa hari ikigo cyadufashije kubona licence 20 zifashishijwe muri aya mahugurwa aho banazitahanye, bajyanye n’ubumenyi ndetse n’ibikoresho bizabafasha gushaka ibisubizo ku bibazo by’inkangu, nkumva rero ko uyu ari umusaruro wavuye muri aya mahugurwa”.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RMB), Rukundo Emmanuel, witabiriye umuhango wo gusoza aya mahugurwa yamaze icyumweru nawe yishimiye iriya softwere maze ashishikariza abayihawe kuyibyaza umusaruro.

Yagize ati: “Abari mu mahugurwa  bahawe Software  igiye kubafasha kumenya imiterere y’ubutaka no kumenya igihe bushobora guhura n’inkangu, ikaba izakoreshwa mu bushakashatsi no mu kazi kabo ka buri munsi, mu rwego rwo kurwanya isuri mu kuyihashya mu gihugu hose, kandi rero  abafite ubumenyi ku nkangu mu Rwanda baracyari bake, ni kimwe mu byatumye hategurwa ariya  mahugurwa dufasha Abenjenyeri banyuranye kugeza no mu Turere, mu rwego rwo gushaka uburyo isuri yahashywa mu gihugu hose nk’uko biri muri gahunda y’ibigo na za Minisiteri zifite mu nshingano gahunda yo kurwanya isuri, mu mpande zose z’igihugu”.

Aya mahugurwa yiswe Summer School, yabaye ku nsanganyamatsiko yitwa  “Landslides and Slope Stability analysis in Rwanda”, Uyu mushinga uhuza za Kaminuza enye zo mu Rwanda arizo IPRC-Musanze, UTAB, INES-Ruhengeri, UR-CAVM na Kaminuza eshatu z’i Burayi arizo Parma University, University of Applied Sciences of Cologne na University of Liège, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’umutungo kamere (Rwanda Water Resourses Board).

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 20, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE