U Rwanda rwungutse Ikigega Ireme Invest gitangiranye miliyari 109 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 7 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangije Ikigega gishya cyitwa Ireme Invest kigiye gutera nkunga abikorera bahanga udushya mu kwimakaza iterambere ritangiza ibidukikije.

Ireme Invest ni umushinga ugiye gucungwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) ku bufatanye na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD), icyo kigega kizafasha mu kubaka  ubushobozi mu bijyanye no guhanga udushya mu rwego rw’imari, kwirinda ibihombo no kwimakaza imikoranire n’ubufatanye hagati y’abikorera n’inzego za Leta.

Biteganyijwe ko icyo kigega kizakora nka Banki yimakaza kubungabunga ibidukikije (Green Bank), kikaba kizatera inkunga by’umwihariko imishinga y’udushya igamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibikorwa by’icyo kigega byatangiranye akayabo ka miliyoni 104 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafarangay’u Rwanda asaga miliyari 109.

Perezida Kagame yavuze ko itangizwa ku mugaragaro rya Ireme Invest ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rugendo rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yagaragaje ko guharanira kwihanganira imihindagurikire y’ikirere bisaba impinduka zikomeye mu buryo abantu batunganya bakanakoresha amoko atandukanye y’ingufu.

Ati: “Uburyo tubayeho byose bishingiye ku kwisanisha n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo turya n’uburyo bihingwamo, ibyo byose bihurira hamwe. Muri make ubukungu bwose bugerwaho n’ingaruka, bisobanuye ko urwego rw’abikorera rufite umusanzu rugomba gutanga.”

Aha ni na ho yahereye ashimangira ko Ireme Invest ari umushinga ushimangira ibyo u Rwanda rwiyemeje bijyanye no kugera ku musaruro ufatika mu birebana no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera mu nzego zinyuranye.

Ati: “Ndashimira Banki y’u Rwanda y’Amajyambere, ku gishoro cy’ibanze yashyize muri iki Kigega cyubakiye ku mateka akomeye y’ikigega FONERWA. Ndashimira byimazeyo ibigo by’abafatanyabikorwa abo bitari gushoboka ko ibigo by’u Rwanda bigera kure nk’aho bigeze badahari.”

Yashimangiye ko abo bafatanyabikorwa ari bo batanze umusanzu wabo wo kugira ngo icyo kigega gitangirane akayabo ka miliyari zisaga 109 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri abo bafatanyabikorwa harimo Leta y’u Bwongereza yatanze miliyoni 7 z’Amayero azifashishwa mu mishanga igamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Perezida Kagame yavuze ko mu bandi bafatanyabikorwa harimo Guverinoma ya Suwede, Banki y’u Burayi y’Ishoramari (EIB), Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Ubufatanye mu kubungabunga ibidukikije (GCPF) n’abandi batandukanye.

Yakomeje agira ati: “N’iyo ibiganiro byo muri iyi COP byaba bihagije cyangwa bidahagije, turacyafite uburyo bwinshi twakoramo ibintu ku kibuga. Mu by’ukuri iyo ni yo ngingo y’ingenzi tujyanye mu gihe dutangije Ireme Invest ndetse n’ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu kubungabunga ibidukikije muri rusange.”

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu guharanira ko iki kigega kiba impamo, abizeza kurushaho kunoza ubufatanye no kubwongerera imbaraga.

Inama ya COP 27 irabonwa nk’amahirwe akomeye y’u Rwanda yo gukomeza kugeza imishinga yarwo ku bafatanyabikorwa batandukanye, ndetse no kwagura ibiganiro bigamije gukusanya inkunga ikenewe mu kugera ku ntego rwiyemeje yo gutanga umusanzu ufatika mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo burambye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 7, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE