U Rwanda rwiyemeje gutanga miliyari 3.3 Frw muri Global Fund

Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira miliyoni 3.250 mu Kigega Global Fund mu cyiciro cya karindwi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 3 na miliyoni 347, angana n’inyongera ya 30% ugereranyije n’aheruka gutangwa mu cyiciro cya 6.
Uwo muhigo wagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibaye ku nshuro ya 77.
Ku wa Gatatu, Perezida Kagame ni bwo yitabiriye inama y’icyo kigega mpuzamahanga cyashyiriweho kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere byiganjemo iby’Afurika.
Ni inama yari igamije gukusanya inkunga ya miliyari 18 z’amadolari y’Amerika zizafasha mu gutabara ubuzima bw’abaturage basaga miliyoni 20 mu bice bitandukanye by’Isi no gufasha bimwe mu bihugu kubaka inzego z’ubuzima ziteguye guhangana n’ibyorezo bishobora kuvuka mu gihe kizaza.
Buri mwaka iki kigega gishora nibura miliyari 4 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa byo kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya, aho abasaga miliyoni 50 mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bamaze kuvurwa binyuze mu bufatanye bifitanye na cyo.
Inkunga Global Fund irimo gukusanya igize 14% gusa by’umutungo wa miliyari 130.2 z’amadolari y’Amerika uteganyijwe gukoreshwa mu gukumira no kuvura virusi itera SIDA, Igituntu, na Malariya kuva mu 2024 kugeza 2026.
Izo miliyari 18 z’amadolari y’Amerika zakusanyijwe zikubiyemo inyongera ya miliyari 4 z’amadolari y’Amerika ikenewe, ugereranyije n’inkunga ya miliyari 14 z’amadolari y’Amerika uwo muryango wasabye mu mwaka wa 2019.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitera inkunga Global Fund kandi bikanashyira mu bikorwa imishinga itandukanye y’uwo muryango.
Mu cyiciro cyabanje u Rwanda rwatanze miliyoni 2.5 z’amadolari y’Amerika (miliyari zisaga 2.6 z’amafaranga y’u Rwanda) uwo muryango wagombaga kwifashisha mu bikorwa by’umwaka wa 2020-2022.

