U Rwanda rwitabiriye inama isanzwe ya 18 ya ICGLR

U Rwanda rwitabiriye inama isanzwe ya 18 ya ICGLR

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, bitabiriye inama isanzwe ya 18 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), yahuje Abaminisitiri bo mu Karere, aho yabereye i Luanda muri Angola.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari twitter, yatangaje ko iyi nama ari ngarukamwaka.

Yagize iti: “Inama ngarukamwaka igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’Inama Mpuzamahanga y’Umuryango ICGLR.”

Iyi nama kandi yibanze ku mahoro, umutekano ndetse n’iterambere mu Karere k’ibiyaga bigari.

Kugeza ubu hategerejwe itangazwa ry’imyanzuro y’inama isanzwe ya 18 ya ICGLR. 

Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ry’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ryashinzwe ku gitekerezo cyatanzwe n’ibihugu birimo u Rwanda,  kugira ngo Abagize Inteko Zishinga Amategeko batange umusanzu wabo, mu gufasha kugarura amahoro n’iterambere rirambye mu Karere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14