U Rwanda rwasimbuje abapolisi rwohereje muri Sudani y’Epfo

U Rwanda rwasimbuje abapolisi rwohereje muri Sudani y’Epfo

Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPU-III ryari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Mu masaha y’igicamunsi ni bwo iri itsinda ryari rigeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Iryo tsinda rigizwe n’abapolisi 160 bari bamaze igihe kingana n’umwaka mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, bakaba basimbuwe na bagenzi babo na bo bahagurutse mu gitondo berekeza mu Murwa Mukuru Juba, aho bagenzi babo basimbuye bakoreraga.

Commissioner of Police (CP) William Kayitare mu kubakira, yabahaye ikaze, anabashimira akazi gakomeye ko kubungabunga amahoro bakoze muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu mumaze umwaka wose mudakoreramo, tunabashimira uburyo mwakoze kinyamwuga inshingano zabajyanye.”

Yakomeje agira ati: “Gukora kinyamwuga ntibigarukira ku gucunga umutekano w’Igihugu muba murimo gusa ahubwo bigendana no guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda ndetse na Polisi by’umwihariko, bityo rero biba bisaba ko byose mubikora hatagize igisiga ikindi.”

Uretse ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano w’abaturage, iri tsinda ryakoze ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda rusange wibanze ku isuku yo mu Mujyi wa Juba ndetse no mu nkengero zawo, kubakira inzu Polisi yo muri ako gace no kubagezaho ibikoresho birimo intebe n’ibindi.

RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48