U Rwanda rwashoye miliyari 33 Frw mu kubakira abangirijwe n’ibiza

U Rwanda rwashoye miliyari 33 Frw mu kubakira abangirijwe n’ibiza

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko yashoye miliyari 33 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 26 z’Amadolari y’Amerika) mu kubakira inzu abaturage bangirijwe n’ibiza.

Ni inkunga ndetse n’inguzanyo yatanzwe na Banki y’Isi igiye gufasha abasenyewe n’imvura idasanzwe yakuye mu byabo abaturage tariki ya 2 n’iya 3 Gicurasi 2023, aho yahitanye abantu 135, ndetse isiga abenshi badafite aho bikinga.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi itangaza ko iyo nkunga izakoreshwa mu gusana no kongera kubaka inzu zisaga 6 218, muri zo 2 830 ziracyubakwa, 2 052 zamaze kuzura n’izindi 1 335 zitarubakwa.

Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert yagize ati: “Kubaka no gusana inzu zangijwe n’ibiza birimo gukorwa na Guverinoma y’u Rwanda kandi birimo kugenda neza.”

Yongeyeho ati: “Twubakiye inzu abari basanzwe bafite ibibanza, ubu turimo gushakira ingurane abandi bantu no kububakira inzu zabo. Amafaranga yo kububakira yarabonetse, iyo gahunda izarangira muri Kamena, umwaka utaha kandi buri muryango uzaba ufite inzu yuzuye.”

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu, Fred Mazimpaka yashimiye Perezida Kagame kuba yarahise abatabara byihuse mu gihe bari bibasiwe n’imyuzure y’umugezi wa Sebeya.

Akarere ka Rubavu gatangaza ko mu mwaka wa 2023, ubwo ibyo biza byabaga, imiryanga 5 048 ari yo yibasiwe n’imyuzure, aho bamwe basigaye ntaho kwikinga bafite ndetse bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byari hafi y’umugezi wa Sebeya birahagarara.

Kugeza ubu MINEMA itangaza ko muri ako Karere inzu zizubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi, ari 1 390, muri zo 568 zirimo kubakwa, izigera kuri 602 zamaze gushyikirizwa imiryango, mu gihe 220 zenda kuzura.

Imyuzure yavaga mu mugezi wa Sebeya yangirije abaturage bawuturiye
Inzu zimwe zubakiwe imiryango zaruzuye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14